Abarundi b’ingeri zitandukanye bateraniye ku kiyaga Tanganyika i Bujumbura mu myigaragamnyo yo kwamagana icyemezo cy’akanama k’amahoro n’umutekano k’ umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyo kohereza ingabo zabungabunga amahoro mu Burundi.

Abarundi biganjemo urubyiruko, baturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi bazanywe n’amabisi baje bafite ibyapa byamagana iyoherezwa ry’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo yayobowe na Visi perezida wa mbere w’u Burundi Gaston Sindimwo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2015.Mu butumwa yagejeje ku bari aho, yamaganiye kure igitekerezo cyo kohereza ingabo mu Burundi nk’uko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Ntihagire uzongera kubabeshya ngo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wafashe ingingo yo kohereza ingabo mpuzamhanga mu Burundi. Si byo. Ni komisiyo yawo ishinzwe amahoro n’umutekano.Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika se u Burundi ntiburimo? Buvuyemo ntibwaba bukibaye ’Ubumwe bwa Afurika’’’.

Yemeje ko igihugu cye gifite ingabo zikwiye kandi zishoboye kurinda Abarundi bose.

Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko nta kindi kihishe inyuma y’umugambi wo kohereza ingabo mu Burundi

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko kohereza Ingabo mu Burundi nta kindi kibyihishe inyuma ndetse ko bitari biri muri gahunda uyu muryango ufite ahubwo ari ukugira ngo bagarure amahoro muri iki gihugu kimaze amezi umunani mu mvururu.

AU iramutse yohereje izi ngabo byaba ari ku nshuro ya mbere ibikoze hatabayeho ubusabe bw’igihugu igiye kuzoherezamo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi wa AU, Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko yaganiriye na Pierre Nkurunziza mu rwego rwo kumumara impungenge ko AU nta kindi kiyiraje ishinga kitari ugutabara u Burundi mu gihe bubikeneye kandi ko ibereyeho gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Afurika.

Ati”AU ifite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Leta y’u Burundi mu rwego rwo gukorana no kurebera hamwe uburyo bwiza ibi byakorwamo”.

Yakomeje kandi akangurira Leta y’u Burundi kuzemera kwitabira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera muri Uganda ku wa 28 Ukuboza 2015.

Abantu basaga 400 bamaze gupfa, abarenga ibihumbi 200 bahunga igihugu nyuma y’ibikorwa by’umutekano muke byakurikiye ubushake bwa Perezida Pierre Nkurunziza bwo kwiyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Abarundi bamwe bavuga ko nta ngabo mpuzamahanga bakeneye

Nkosazana Zuma avuga ko uyu muryango ugamije gutabara Abarundi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAbarundi b’ingeri zitandukanye bateraniye ku kiyaga Tanganyika i Bujumbura mu myigaragamnyo yo kwamagana icyemezo cy’akanama k’amahoro n’umutekano k’ umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyo kohereza ingabo zabungabunga amahoro mu Burundi. Abarundi biganjemo urubyiruko, baturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi bazanywe n’amabisi baje bafite ibyapa byamagana iyoherezwa ry’ingabo za Afurika Yunze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE