Inyandiko bivugwa ko yanditswe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gucicikkana hirya no hino ku mbuga za Internet aho ibikubiyemo bikuru ari ukwamagana gahunda zo guhindura itegeko Nshinga cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ategeka.

 Iyi baruwa yaje no kugaragara ku rukuta rwa Facebook rwa Dr. Frank Habineza uzwiho cyane kwerura ashize amanga agahakana ibyo gushaka guhindura itegeko Nshinga kuri ubu bigeze kure.

Muri iyi baruwa nta mazina y’abanyeshuri cyangwa se indi myirondoro iyo ariyo yose igaragaramo uretse ikirango cya Kaminuza y’u Rwanda kiriho kerekana ko nyine ifitanye isano n’icyo kigo cya Leta.

Dr. Frank Habineza akaba yavuze ko iyi baruwa yashyize ku rukuta rwe rwa facebook ko yanditswe n’abanyeshuri ariko bakagira ubwoba bwo kwigaragaza kubera gutinya uwabahutaza.

JPEG - 119.6 kb
Iyi baruwa ngo yaba yaranditswe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda

Dr. Frank Habineza unayobora ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga Ibidukikije rizwi nka Green Party akaba avuga ko mu minsi yashize hari abanyeshuri bo mu Ruhengeli(Mu majyaruguru- Musanze) banditse bikabagwa nabi ngo bakajya birirwa bajya kwitaba kuri Polisi ari nayo mpamvu aba nabo baba baratinye kwigaragaza.

Mu buryo bwo kugaragaza ibitekerezo ku makuru abakurikira Habineza kuri facebook batari bacye bavuze ko iyi baruwa ari impimbano ko ariwe wayiyandikiye akayishyira ku mutwe w’Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda n’ubwo bitazwi niba ari boe bayigamo cyangwa ari bamwe mu badashaka ko itegeko Nshinga rihinduka.

Guhindura Itegeko Nshinga bimaze iminsi biganirwaho cyane ko n’intumwa za rubanda zimaze iminsi zizenguruka zumva ibitekerezo by’abaturage ahanini byiganjemo imbino imwe yo gusingiza no gutaka ibyiza n’ibigwi by’umuyobozi w’igihugu unifuzwa ko yakomeza kuyobora u Rwanda.

Ni bacye bagaragaje ko badashyigikiye izo mpinduka ndetse n’ubwo bucye bwabo bushobora kuba bwarabaye intandaro yo guceceka kw’abandi batabishaka.

Amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe mu mwaka w’2017.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSInyandiko bivugwa ko yanditswe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gucicikkana hirya no hino ku mbuga za Internet aho ibikubiyemo bikuru ari ukwamagana gahunda zo guhindura itegeko Nshinga cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ategeka.  Iyi baruwa yaje no kugaragara ku rukuta rwa Facebook...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE