Ku kinyamakuru inyenyerinews ndabasuhuje. Mbandikiye ngirango mudutabarize kubera akarengane leta iyobowe n’agatsiko ka kagame igirira abanyarwanda itibagiwe n’abageze muzabukuru.

Ndi muri muri Association yitwa ARR aribyo bivuga Association Rwandaise des Retraites. Ni ishyirahamwe ry’abantu bageze muzabukuru bakoreye leta cyangwa ibigo bifite ubwiteganyirize. Birumvikanako irimo abantu muby’ukuri b’abasaza n’abakecuru, ariko Leta y’agatsiko yaraturenganyije cyane.

Abagize komite y’abari muri pansion ku rwego rw’igihugu.

Iyo association ihuriyemo n’abantu bingeri zose bari muri muri pansiyo bakagira udufaranga bagenerwa buri kwezi, ayo mafaranga aba yaravuye kuyo umukoresha aba yaragukataga igihe wari ukiri umukozi, amafaranga bita ay’ubwiteganyirize.

Mbere twahoze tubarizwa mu cyahoze cyitwa Caisse Sociale ubu isigaye yitwa RSSB.

Amafaranga y’ubwiteganyirize bakata abakozi tubona RSSB iyubakisha imiturirwa hirya no hino ikayibyaza inyungu, ni byiza dushyigikiye iterambere.

Umuturirwa wa RSSB uri mu Kiyovu

Ariko abahabwa amafaranga yubatse iyo miturirwa ari nabo bageze muzabukuru bararenganye cyane, iki ni ikibazo gishobora kumvikana nk’aho kitareba undi munyarwanda usoma iyi nkuru ariko nagirango mbabwireko kireba umuntu wese ufite akazi akora atanga amafaranga y’ubwitenganyirize buri kwezi bagukata kuko amaherezo uzageraho usaze usigare nawe ukeneyeko uhabwa ubwiteganyirize bwawe.

Leta y’agatsiko rero ibigenza ite? Igira itya igahera mukwezi kwa 1 yizeza ko bazongera iyi pansiyo doreko muby’ukuri ari nkeya cyane. Mwakwibaza muti ese ni nkeya gute?

Uko bayibara bahera kumushahara umuntu yahembwaga ariko ntushobora kugeza kuri 1/3 cyayo wahembwaga.

Ayo mafaranga akaba ari make cyane kuko anabarwa hatitawe kugaciro ifaranga ryari rifite mu gihe runaka uba warakoraga.

Urugero, usanga abenshi bahabwa amafaranga atagera ku bihumbi bitanu. Kuko niba warakoreraga ibihumbi 10 muziko ibihumbi icumi by’icyo gihe wari umushahara w’abakozi baciriritse benshi yari afite agaciro cyane umuntu wabikoreraga yabaga yifashije amuhagije (ntabwo nibuka neza muma dollari uko yavunjaga), ariko uwo muntu ubu kukwezi ahabwa ibihumbi bitageze kuri bitanu. Ni ukuvuga bamuha 1/3 y’ibihumbi icumi ni ibihumbi bitatu arengaho make.

Ariko mbabaze; iyo muhaye umukecuru cg umusaza ibihumbi bitanu muzi neza umushahara yari afite ko ubaze ayo yahembwaga icyo gihe yanarenga ibihumbi ijana by’ubu, nko ku isoko buriya yayamarisha iki? Ikindi ni uko batanaduha ubwishingizi bwo kwivuza kandi muzi nezako abo bantu baba bageze muzabukuru ninabo bakeneye kuvuzwa kurusha mwe mukiri bato.

Bahora bizeza abantu ngo bazayongera buri gihe ariko amaso yaheze mukirere. Komite yacu ku rwego rw’Igihugu yaratakambye yararushye. Iyo hagiye kubaho Inamay’Igihugu y’Umushyikirano barabihanangiriza (iyo komite) ngo ntibazazane icyo kibazo mu nama ndetse muri iyo minsi bagatambutsa igihuha ngo bigiye gutungana ubwo bagaceceka bikarangirira aho.

No mumwaka ushize ubwo twari muminsi y’amatora ndetse n’igihe cya referendum bijeje abo basaza ibitangaza bati bigiye gutungana (ni amajwi bashakaga usibyeko ntan’uwo bayarwaniraga).

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “urya umusaza ukaruka imvi” Impamvu nciye uyu mugani nta yindi ni uko umuntu ubisisibiranya ibi bintu wese nawe ejo cg ejo bundi, ibyo bipindi bizamugeraho igihe nawe uzaba ukeneye gutungwa n’iyo pansiyo, murebye kure ahubwo mwakwita kuri iyo association kuruta ibindi.

Nibibageraho twe tuzaba twarashaje mutazagirango ntimwari mwabwiwe

Mugire amahoro

Umunyamuryango wa ARR

Kigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/Pansiyo.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/Pansiyo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSKu kinyamakuru inyenyerinews ndabasuhuje. Mbandikiye ngirango mudutabarize kubera akarengane leta iyobowe n’agatsiko ka kagame igirira abanyarwanda itibagiwe n’abageze muzabukuru. Ndi muri muri Association yitwa ARR aribyo bivuga Association Rwandaise des Retraites. Ni ishyirahamwe ry’abantu bageze muzabukuru bakoreye leta cyangwa ibigo bifite ubwiteganyirize. Birumvikanako irimo abantu muby’ukuri b’abasaza n’abakecuru, ariko Leta...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE