Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) cyatangaje ko abantu bane bishwe n’amashanyarazi mu turere dutandukanye mu cyumweru kimwe bitewe n’abiyitirira kuba abakozi bayo baha abantu amashanyarazi atujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, REG yatangaje ko ku wa 22 Ukwakira 2017 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga habaye impanuka y’umuriro ihitana abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 16 n’undi wa 17.

Iyo mpanuka REG ivuga ko yatewe no kuba umuturage yari ari kurahurira undi mu buryo butemewe n’amategeko kandi anakoresha insinga zitemewe gutwara amashanyarazi.

Budakeye kabiri, ku wa 25 Ukwakira 2017, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza indi mpanuka yahitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 ikomeretsa abandi babiri, REG ivuga ko yatewe no kuba hari insinga zimuwe mu buryo butanoze.

Bigeze kuwa 29 Ukwakira, bwo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza umusore w’imyaka 31 yafashwe n’umuriro ubwo yari ari kwahira ubwatsi agakubaganya insinga, kugeza ubu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Kuri iyo tariki, umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 10 yakubiswe n’amashanyarazi akandagiye urusinga rushishuye rwakomerekejwe na sosiyete ikora umuhanda.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda abiyitirira kuba abakozi ba REG kuko ngo usanga ari bo ba nyirabayazana b’izo mpanuka za hato na hato.

Yagize ati “Mu minsi mike ishize, abantu bane barapfuye abandi bane barakomereka bitewe no kuba hari abagerageza kwiba umuriro, ni ngombwa ko abantu birinda ibi bikorwa bibi, kuko ubwa mbere ntibyemewe icya kabiri bifite ingaruka nyinshi ku bantu, bamwe babigwamo, abandi bakabikomerekeramo kandi ugasanga byarakozwe n’abantu batari abanyamwunga, turasaba abantu kujya bemera gusa abakozi ba REG bakaba ari bo babashyirira umuriro w’amashyanyarazi mu nzu zabo.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EUCL, Kalisa Jean Claude, yavuze ko abantu biyitirira abakozi ba REG bagateza impanuka bazakomeza gukurikiranwa.

Yagize ati “Mu cyumweru kimwe hapfuye abantu bane, ibi bintu biterwa n’abantu bashaka kwiha umuriro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje abakozi batabifitiye ubumenyi buhagije bakunze kwitwa abahigi, cyangwa bakiyita abakozi bacu ataribo, bakoresha ibikoresho ubwabyo bitujuje ubuziranenge; tuzakomeza gukorana na polisi ku buryo abo bantu bazafatwa bagahanwa.”

REG itangaza ko yashyizeho uburyo bworoshye bwafasha abantu kujya biyambaza ababahagarariye aho batuye, ikavuga ko yanabashyiriyeho nomero y’ubuntu yo guhamagaraho 3535.

Itangaza ko igiye gukurikirana imvano y’impfu z’abo bantu yazasanga hari aho zihuriye n’amakosa y’abakozi bayo ikazashumbusha imiryango yagize ibyago gusa isaba abaturage kujya barushaho kwirinda kwegera ahari insinga z’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi , EUCL, Kalisa Jean Claude


Kwamamaza