Abakunda inkweto za Caguwa akanyu kashobotse
Leta igaragaza ko umugambi wayo ushingiye ku gushaka igisubizo cy’igihombo gikomeye u Rwanda rugira, ugereranyije n’amafaranga rwakwinjiza aturutse ku mpu zoherezwa mu mahanga.
Hagati aho ,Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, agaragaza ko atiyumvisha aho ibyo abavuga ko bafite inganda ziciritse zikora inkweto bijya, kuko ngo abibona gusa mu mamurikagurisha ariko yagera ku isoko no mu maduka ntabice iryera.
Inyigo yakozwe nk’uko Minisitiri Kanimba yabigaragarije abakora ibicuruzwa mu mpu mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko impu zose zoherezwa mu mahanga, ugasanga nabo bazirangurayo ngo babashe gukora, kandi mu Rwanda zihatunganyirijwe igihugu cyakunguka miliyoni zisaga 100 z’Amadolari y’Amerika.
Yagize ati“Dushobora kuva kuri miliyoni 14 z’Amadolari yo kujyana hanze impu zidatunganyije, tukagera kuri miliyoni 170 z’amadoalari, igihugu gishobora gukura mu musaruro ukomoka ku mpu ziva mu Rwanda.”
Kugira ngo iyo nyungu u Rwanda ruyigire niho leta ishingira isaba abakora ibijyanye n’impu gushaka uko bakorera hamwe, impu zigatunganyirizwa mu Rwanda, bakazikoresha, kandi na leta ikabangamira ibicuruzwa biva hanze bavuga ko bibabuza isoko.
Uburyo buteganywa ni ukugabanya inkweto zatumizwaga mu mahanga, ariko n’abazikora mu Rwanda bakazongera kandi zikaba ari nziza.
Kanimba ati“Tugiye gukuraho gutumiza mu mahanga ibintu bya caguwa, harimo n’inkweto.”
Kuko bitahita bishoboka, harateganywa n’ubundi buryo bwo kongera imisoro kuri ibyo bicuruzwa bya caguwa , ku buryo ku isoko ry’u Rwanda bihenda, bigaca intege ababikundaga. Ibi ariko bikazakorwa mu Rwanda hakorwa izikenewe.
Minisitiri Kanimba abwira abakora inkweto yagize ati “Ziriya nkweto zambawe ziva hanze , amahoro zishyuraga kuri gasutamo agiye kubanza azamurwe kugira ngo izo mukora zibanze zibone isoko.”
Ibi byo bigiye guhita bikorwa, yavuze ko muri Mutarama 2016 ayo mahoro azava kuri 35%, akagera kuri 70%, nibigera muri Nyakanga 2016 bwo zishyuzwe amahoro 100%.
Kugeza ubu, hamaze kuboneka umushoramari w’umushinwa mu Karere ka Bugesera,wubatse uruganda ku Kagera, ariko nawe ngo ntaragera ku ruhu rwa nyuma rukoreshwa. Uyu ngo nawe yasabye leta kumufasha impu zo mu Rwanda ntihagire izisohoka, nawe akongera imbaraga.
Uruganda Leta rw’impu leta yari yatangije mu Karere ka Gatsibo, rwo Kanimba yavuze ko rwamaze guhomba, nta cyo rukora, akifuza ko rwakwegurirwa abikorera basanzwe mu gukora iby’impu.
Abakora iby’impu bishimiye icyo cyemezo, nka Twizeyimana Gerard ukorera mu Karere ka Huye yavuze ko igiciro cy’ibyo bakora cyajyaga kijya hejuru y’ibya caguwa, bashaka kubona inyungu bakanahemba abakozi.
Abakunda caguwa banenga ibikorerwa mu Rwanda
Nubwo Minisiteri y’Ubucuruzi ivuga ko igiye kugaca izo zacugwa, abacuruzi bazo bo bagaragaza ko bigisaba inzira ndende bakurikije ibyifuzo by’ababagana.
Niyibambe Garasiyani, Umucuruzi w’inkweto za caguwa mu isoko rya Kimironko, yabwiye Izuba Rirashe ati “Izi za vaguwa bavuga ko zinakomeye, amafaranga wayitangaho ukayambara imyaka itatu, uyisangana umuntu umwe cyangwa babiri bigatuma batayikunda. Bavuga ko akeza kigurisha, imisoro niyiyongera bizaruhanya kuzibona ariko abakiriya basanzwe bazizi bazaduhahira.”
Uyu mucuruzi avuga ko inkweto za caguwa akandi karusho ari uko ari nshyashya iba ihenze cyane nk’I Burayi, ariko yaba yarambawe Umunyarwanda akayigondera, kandi akayimarana igihe asirimutse.
Ku ruhande rw’abaguzi nabo bunze mu by’abacuruzi bavuga, Muhayimana Esdras twasanze mu isoko rya Kimironko yagize ati “ Niyo caguwa bayikuba kabiri gatatu, sinzazivaho. Bariya bakora inkweto rwose nta cyizere turabagirira, kuko ibyo bakora nta buzinanenge bifite.”
Muhayimana asobanura icyo anenga ku bakora inkweto mu Rwanda, anashyira mu gatebo kamwe, avuga ko uyibona mu jisho ari nziza, ubwirwa ko ikoze mu ruhu, ariko tekiniki ikozemo igashobora kuramba ariko itakiryoheye ijisho.
Yongeyeho ko ikindi gikurura abantu kwikundira caguwa, ari uko baba bashaka iby’umwihariko kandi bikomeye, ati “Uguze ziriya zakorewe hano icyo gihe waba utegetswe kwambara inkweto isa n’iya kanaka, abenshi ntitubikunda kandi buriya caguwa iraramba.”
Ibi abaguzi bavuga n’abakora inkweto nubwo badahita berura ngo batiyicira isoko, bazi neza ko hari intera batarageraho.