Umuhanzi Nyarwanda ukomoka mu mujyi wa Kigali,akarere ka Nyarugenge uzwi ku izina rya Ganza,ubarizwa muri RABEL y’inzu itunganyirizwamo umuziki izwi ku izina rya Touch Records,nkuko ubuyobozi bw’iyi nzu bubitangaza ngo uyu muhanzi Ganza hashize amezi baramubuze.

Alain Manager wa Touch Records

Umusore uririmba mu njyana ya Rnb,Pop ndetse na Afro-Beat wamenyekanye nko mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikurwa hano mu Rwanda nka “Ndicuza,Anyesi,Sinakureka,Sorina ,Cana Radio n’izindi nyinshi uzwi ku izina rya Ganza nkuko ubuyobozi bw’Iinzu itunganyirizwamo umuziki,Touch bubitangaza ngo uyu musore bamaze igihe kitari gito babuze uyu musore kuko ngo yaragitanye nabo amasezerano.

Nubwo ubu buyobozi budashatse gutangaza amasezerano bwagiranye n’uyu muhanzi uko angina ndetse nayari asigaye uko angana,gusa bo bavuga ko amasezerano yabo bagiranye ko yaragisigaje igihe kitari gito,kandi bukomeza buvuga ko ntaho batamushakiye kuko bagerageje na Telefone ye yanga gucamo.

Trackslayer na Junior batunganya umuziki muri Touch

Kugeza ubu uyu muhanzi ntawe uzi aho aherereye,kandi uretse nibyo nta bikorwa bye bishya biri kugaragara hanze,ngo bamenye aho bahera bamushaka,ariko nubwo ubuyobozi buri kuvuga ko bwamubuze,bo bavuga ko urebye ahanini inyungu nini yari kuri uyu muhanzi kuko bamukoreraga buri kimwe cyose,haba kumukorera indirimbo ndetse n’amashusho ku buntu.

Ariko ku rundi ruhande hari bamwe mu bahanzi batashatse ko dutangaza amazina yabo babarizwa muri iyi Laber ya Touch bavuga ko nubwo bayibamo ibikorwa byabo ko bitihutishwa ahubwo ugasanga abandi bavuye hanze baje gukoreramo ibikorwa byabo bisohoka mbere y’ibyabo.

Gilbert utunganya amashusho muri Touch

Uretse ko kugeza ubu nta muntu uramenya niba koko uyu Muhanzi Ganza yaraburishijwe nuko ibikorwa bye bitihutishwa maze akanjya gushakisha aho abona yazanjya akorana nabo maze ibikorwa bye bakabishyira hanze bidatinze,ariko na none ikintu kindi gikomeje guteza urujijo nuko uyu Muhanzi kuva iy’inzi ikorerwamo umuziki yamuburira irengero nta bikorwa bishyashya bye biranjya hanze.

Tony umuhanzikazi mushya muri Touch

Ubuyobozi bw’iyi nzu itunganyirizwamo umuziki izwi ku izina rya Touch Records buhamya neza ko uyu muhanzi kuba izina rye ryumvikana mu Rwanda rubifitemo uruhare runini cyane,bo bamufataga nk’umwana bagiriye ku gise hanyuma akabyarwa.