Nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) utangarije ko ugiye kohereza ingabo mu Burundi byakwanga byakunda, Leta y’u Burundi yagiye igaragaza impungege itewe n’izo ngabo ndetse bamwe banamaganira kure iz’u Rwanda, kuri ubu Perezida Paul Kagame yabakuriye inzira ku murima ko nta musirikare w’u Rwanda wajya gutabara abadakeneye ubufasha.

Kohereza ingabo ibihumbi 5 mu Burundi guhagarika ubwicanyi bukomeje kuhakorerwa byatangajwe n’umukozi wa UA mu kiganiro yagiranye na AFP ku wa 17 Ukuboza, akaba yaratangaje ko n’ubwo u Burundi bwakwanga kwakira abo basirikare, ko uko byagenda kose bagomba kujyayo nk’icyemezo cyafashwe kandi ntakuka.

Leta y’u Burundi yagiye ikomeza kugaragaza impungege ifitiye izo ngabo ndetse kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015, abaturage barangajwe imbere n’abayobozi bakuru b’i Burundi bazindukiye mu mihanda bamagana izo ngabo, ko ntazo bakeneye.

Philippe Nzobonariba, umunyamabanga mukuru wa Leta y’u Burundi niwe wafashe iya mbere atangaza ko aba basirikare nibaramuka binjiye badahawe uburenganzira ko bazerekwa uko intama zambarwa ko bazaba bagabye igitero ku Burundi ndetse ko batazaba batabaye.

N’ubwo Leta y’u Burundi igaragaza ko idashaka abo basirikare ku butaka bwayo, byateganywaga ko abo basirikare ibihumbi 5 bagomba kuzava mu mutwe w’Ingabo uhora witeguye gutabara muri aka karere “East African Standby Force” muri izi ngabo n’iz’u Rwanda zirimo.

Nyuma yaho bitangarijwe ko izo ngabo zizoherezwa mu Burundi ndetse binagaragara ko n’ingabo z’u Rwanda zaba ziri mu zatabara mu gihe umubano w’ibihugu byombi (Rwanda&Burundi) utameze neza, benshi harimo n’abayobozi b’i Burundi bagiye bagaragaza impungege bafitiye ingabo z’u Rwanda mu gihe zaba zoherejwe mu Burundi.

Mu kuvanaho impungege bamwe bari bafite, bakeka ko n’ingabo z’u Rwanda zaba ziri mu zizoherezwa i Burundi, Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano ya 13, kuwa 22 Ukuboza 2015 yatangaje ko nta musirikare w’u Rwanda uzoherezwa kuri ubwo butaka bw’Abarundi.

Kagame-5-696x434

Yagize ati: “Nta ngabo tuzoherezayo, nta bufasha dufite bwo guha n’abatabukeneye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abashyira u Rwanda mu majwi mu bibazo by’u Burundi baba bafite izindi nyungu za politiki bagambiriye, ati: “Ntabwo twakwifuriza u Burundi ibibazo. Nta nyungu n’imwe wakura mu bibazo by’umuturanyi.

Leta y’u Burundi ikomeza ihamya ko idashaka ingabo za UA zo kujya kugarura amahoro yo, igahamya ko nta kibazo u Burundi bufite cyatuma buhabwa ingabo, ko izabwo zihagije.

Perezida Kagame we avuga ko u Burundi bwugarijwe n’ubwo Leta yabwo ihakana ivuga ko nta kibazo gihari uretse mu guce tumwe na tumwe two muri Bujumbura.

Ati: “ntabwo wavuga ko nta kibazo kiri mu Burundi mu gihe impunzi zikomeza kwiyongera”.

N’ubwo hari abagaragaza impungege bafitiye ingabo z’u Rwanda mu gihe zaba zoherejwe mu Burundi, izi ngabo RDF zimaze guca agahigo mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu byugarijwe n’ubwicanyi nk’uburimo gukorwa mu Burundi, zikaba zarabikoze muri Darfour, Centrafrica,…ndetse zigatahana imidali y’ishimwe ku bw’imirimo ya kinyamwuga zagiye zigaragaza