Bamporiki burya azi ikimuhatse nimumuveho!
Umuhanzi Bamporiki burya turamurenganya, ibyo avuga byose , ibyo yigira byose ni comedie. Arakina Filime .
N’ ikimenyimenyi, iyo usubiye mumagambo akoresha kurubuga rwe rwa Twitter wibaza nimba atarabuze aho ahera kuko yihisha inyuma y ‘ imigani ,wasoma ibyo aba yanditse ugasanga ari ntako atagize kugirango abwiriremo Kagame umuhatse .
Siwe wenyine, abanyarwanda benshi yaba abagabiwe n’ ingoma ya Paulo Kagame cyangwa abatuye mugishanga cy’ inkuba yayo bigiriye inama yo kwiyoberanya. Bamwe gukina filime biraborohera nk’ umuhanzi w’ indashyikirwa mu ikinamico Bamporiki Edouard. Ntayobewe uko ibintu bimeze , nawe yapfuye ahangaze nk’ abandi benshi babuze uko bigira mu Rwanda rwabaye igihugu cy’ umukoresha umwe rukumbi, uba ashaka kwiharira ijambo ryose , agafaranga kose n’ amashyi yose ! Hari abo bigenda binanira bakiba bagacika bakigendera cyangwa bakicazwa kugatebe cyangwa …!
Ninde uzabwirwa ko Bamporiki afana APR ngo abyemere ?
Bamporiki bazamugaye ibindi kuko kwitangira chatacter ye muri filime ya FPR abyuka ajya gukina, abanje gucenga imitego ategwa na bagenzi be, ari ikintu yagahebewe bikomeye nk’ umuhanzi uzi kwiyaranja cyane kandi uzirikana uruhare rwe adaseka mumukino wayo . Twese twamwibeshyeho twemera ibyo aba yigira tudasobanukiwe ko ari ikinamico arimo!
Abanyarwanda benshi baramya FPR kuri ubu , ejo nihagira ikiba revolution y’ urukundo n’ ubwubahane izakuraho ikinyoma , ubwicanyi n’agasuzuguro ikabihindura byose, bazigaragaza uko bari; ubu abenshi ntibatinyuka kwivamo; niko twabaye.
Guhakwa utari umuhanzi bishobora kuba byarushya kuko umuntu atamenya aho ahera n’ aho agarukira – abo binanira nta gishushanyo ngenderwaho baba bibitseho! Barahakwa bagakoma amashyi , bakivuga , bakaririmba ingoma yabagabiye bakarara barwana n’umutima bashaka agashya bazakoresha ngo barebe ko babaho bucyeye ! Nguko uko umunyarwanda abayeho muri iki gihe. Umunsi wo kumenya icyo abagabiwe n’ iyi ngoma yica ikamena amaraso ubutarambirwa ntabwo uragera , ariko turawutegereje . Njye by’ umwihariko mfite amatsiko yo kuzareba filime Bamporiki azadukinira ngo tukayishimira cyane!
Gusa nawe banza ageze aho arwana n’ umutima we …
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/__trashed/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/02/IMG-20200220-WA0036.jpg?fit=960%2C655&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/02/IMG-20200220-WA0036.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONUmuhanzi Bamporiki burya turamurenganya, ibyo avuga byose , ibyo yigira byose ni comedie. Arakina Filime . N' ikimenyimenyi, iyo usubiye mumagambo akoresha kurubuga rwe rwa Twitter wibaza nimba atarabuze aho ahera kuko yihisha inyuma y ' imigani ,wasoma ibyo aba yanditse...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS