Ingoma ya Kagame irakora iyo bwabaga ngo idahirima , budgets  zirakatwa zikanigwa uko bishobotse ngo ay’ ibyangombwa mpimbano by’abibicanyi kabuhariwe aboneke ,boherezwe  hanze iyo , kwivugana urubyiruko “rw’abanzi” mugihe abanyarwanda bategereje ko imvura izagwa ngo babone amazi yo kunnywa. Inzara yabaye inkuru ishaje.

U Rwanda rugira umwanzi?

Kagame ko yishakiye abanzi  akabigwizaho u Rwanda ruzamuzire?

Abanyarwanda tuzareka ryari kubohekanya?

Kwitiranya umuntu n’ igihugu nibyo bigenda bikatubyarira kubura ijambo mugihugu cyacu.

Kubwa Habyarimana , perezida yari yaragizwe umubyeyi!

Ubu bwo gusobanya u Rwanda  na Kagame bimaze igihe bishorwamwo amafaranga afatika!

 

Burya ngo iyo bijya kuzamba bihera mw’ isiga!

Ikibazo cy’ impinduka mu rwatubyaye ( ndetse nahandi henshi ) si ugutinyuka kw’abaturage kuko abaturage bakandamizwa umunsi ukaba umwe bagahaguruka , bakivumbura.

Ikibazo ni igikorwa nyuma y’uwo mwivumbagatano. Ubuyobozi bujyaho buba bwubatse gute?

Ntabwo dushobora kuzongera gufata igihugu ngo tugiture umuntu.

Tugomba kuzagitura itegeko.

 

Injijuke zigomba kwiga kuri icyo kibazo kuko gusubira mu amakosa  amwe buri myaka 20- 30 bigayitse cyane.

 

Iyo tugira  abajijutse bagafata umwanya wo  kwiga ku icyerekezo cy’ igihugu nyuma y’izo revolution zapfiriyemo , twari kuba tugeze kure.

Nyuma y’itsemba bwoko n’itsemba tsemba igitekerezo cyo guha u Rwanda isura nshya  cyari kiza kandi gikenewe kuko ryari ryarangiritse , ryaravuye ku imisozi igihumbi  rikaba imirambo, imipanga , amaraso , umuriro n’intambara . 

Kitiranya u Rwanda na Kagame byabaye ikosa rikomeye. Iyo aba umukuru w’ igihugu muzima , yari kuba yarageze aho  akabyikosorera.

 

Dukunze kuvuga akaga k’ u Rwanda  duhera 1990 ariko  uwahera 1959 ntiyaba yibeshye .

Ubu ko impunzi zimaze kuruta izariho mbere ya 1990, abanyarwanda ntibamaze kumva uburemere bwo kubura igihugu?

Ikandamizwa rya FPR inkotanyi  ntirimaze kwereka abanyarwanda ukuntu akarengane kagera aho kadashobora gukomeza kwihanganirwa ikirunga kikaruka  umuturage akivumbura ?

Ibukuru bw’ ubwami bushya, abapfuye bahagaze , bageze aho bunamira umuntu nkabo ,  si bo bahetsi b’ ubu?

Amateka ngo yisubiramo .

Ariko  tugomba gukora iyo bwabaga  umwivumbagatanyo ukenewe ukazaba mwizina ry’u Rwanda , kuko ari rwo ruduhuza twese , aho twaba tubogamiye hose.

 

Christine Muhirwa