Victoire Ingabire yasubiye mubuzima busanzwe  nyuma y’ imyaka  umunani yambuwe uburenganzira bwe na Prezida Kagame .

Nubwo iyi nkuru yadushimishije cyane ,  impamvu zitumye Madamu Ingabire  afungurwa na perezida wishe itegeko nshinga , akongera akariterateranya uko yishakiye , ntabwo nyishidikanyaho .

Ikibazo cy’ imfungwa za politike n’ imfungwa muri rusange murwanda  giteye inkeke kandi  aho u Rwanda rwohereje intumwa hose , kigarukwaho .

Kagame amaze kugaragarira isi. Ntaho akigera ngo  habure ukomoza kubibi bye , dore ko bimaze kuba iryaguye.

Victoire Ingabire yari amaze kuba ihwa mukirenge cye. Kuvuga ko yamubabariye ni ukujijisha kubera ikimwaro atewe no kuba  atsinzwe urugamba yari yaramushoyeho. Aho mwibagiwe iharabika yakorewe kuva yagera murwada?  Yitwa IVU na Tom Ndahiro, umuryango we ugaharabikwa  kugeza kuri mama we umubyara!

Victoire ingabire baramwishe yanga gupfa nkuko bashaka kwica Diane Rwigara na mama we Adeline Rwigara  .

Ntabwo perezida wa repubulika ( wibye manda )  ukuriye systeme yica  kumannywa y’ ihangu , utegekesha ivangura moko yaba yabyukanye umutima wa kimuntu wo gusubiza  uburenganzira abamurwanya.

Inama ya common wealth n’ umwanya w’ubuyobozi bwa OIF ashakira Louise Mushikiwabo bishobora kuba ari byo bitumye ava kwizima.

Twifurije  amahoro Madamu Victoire Ingabire tumushimira  ubutwari bwe ,  tunakomeza  guharanira ubwisanzure bw’ umunyarwanda .

 

Christine Muhirwa