Demokarasi ni imbuto igwa ihiye . Iwacu  igiti cyaratewe , kiramera ariko kiracyari kibisi, imbuto ntizirera .

Nta mbuto nzima yera kugiti kibisi, cyangwa ikirwaye.

Demokarasi dushaka  izatugora cyane kuyibona.

 Iyo urebye urugendo dufite nk’ igihugu ,ugeraho  ugasobanukirwa impamvu hari benshi muri twe bananirwa kwihangana bagahitamo  gusenga umukoloni uriho kuri ubu , Kagame na FPR ye nkuko abayahudi basenze cya kigirwamana igihe bari mubutayu.

Demokarasi dushaka ni umusozi uca intege , nkayayindi y’ iwacu ishobora bacye , bayizamuka  ariko bagenda baruhuka.

Demokarasi dukeneye ntabwo ari yayindi ipfukirana  ibiduteye isoni cyangwa ipfunwe , yayindi ishaka guhishira , yayindi itanguranwa igashaka guca mu ihinanzira y’ imbeba. Oya.

Demokarasi dukeneye izasaba ko abashaka kuyigiramo uruhare  bicarana , bakajya impaka ntaburyarya.

FPR ikolonije u Rwanda n’ abanyarwanda  kandi ntabukoloni bwakuweho no kuvuga akarengane bwakoreye abakolonijwe !

Ubukoloni bukurwaho n ‘ikibatsi, n’ imbaga y’ abanyagihugu barambiwe agasuzuguro !

Iyo  bumaze kuvaho  niho amabi yabwo ajya ahagaragara , kuko ubundi ibyabuvugwagaho, dufashe urugero rw’ abaje  kutwigisha Imana n’ umuco ngo kuko twari nk’ inyamanswa , ari ukuntu ngo bwaduteje imbere ! Nkuko Bivugwa ko FPR yateje imbere u Rwanda ngo umunyarwanda akigishwa kwambara inkweto, akivuriza ubuntu ( cya kinyoma !!!) , ngo akanahabwa inka !

Demokarasi dushaka tuzayigeraho ari uko  umunyarwanda wese asobanukiwe n’ ukuntu arimo ahendwa n’ ibinyoma bya FPR ya Kagame!

 

Demokarasi dushaka ni yayindi izatuvana murugo , tugatonda umurongo , umujinya wacu tukawugira ijwi tugatora ubuyobozi bw’ u Rwanda twibonamo.

 

Abo tuzatora ni abazaba baruriye umusozi ugoye wo guharanira ayo matora adafifitse.

Si abazaba  baratubeshye ibitangaza tugategereza amaso agahera mukirere.

Si abagira akalimi keza n’abadushushanya n’ ibinyoma bisize umunyu.

Ni abatubwiza ukuri. Kwakundi kuryana kukabuza ibitotsi.

Inzira yo kwibohora FPR iracyari ndende kuko yakolonije ikagera mumizi,  ubwoba n’ ikinyoma bikaba byaradushyize mumwijima tukaba dusigaye dutinya ukuri nkuko agacurama gatinya urumuri!

 

Uyu mwaka tugiye gutangira wa 2019 ni duhigire kwegerana mu ubwubahane ,kuganira u Rwanda  rwacu tuzirikana ukuri n’uburenganzira bwa buri wese .

Ni  ducishe make duce bugufi tureke kwifuza ubutegetsi  ahubwo twifuze ubwisanzure na Demokarasi mugihugu cyacu.

Ubukoloni butegekesha amayeli bukavanwaho n’ ubwenge, kandi ntabwenge bw’ umwe kuko umutwe umwe wifasha gusara gusa.

 

Christine Muhirwa