Bob Mugabe twamenye cyane kubera uruhare ruteye agahinda atungirwa urutoki muri dossier ya Diane Rwigara  ,yari amaze iminsi agaragaza  mu bitekerezo yandikaga kurubuga rwa twitter ye ko ibyo yaba  yarakoreshejwe  bishobora kuba bimaze kumwanga munda .

Uyu munsi ikinyamakuru Kigali Today kikaba kitubwira ko akurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB; akekwaho gusambanya abavandimwe babiri barimo umwe utaruzuza imyaka y’ ubukure!

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yabwiye itangaza makuru  ko bakiriye ikirego ,Bob Mugabe akaba ari kubazwa kuri ibi byaha . Dosiye ye ngo yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.

“ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda hanyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”

Ikibazo cy’ abana basambanywa kugahato  kirakomeye kandi ni icyorezo kizwi na bose mu Rwanda , kikaba kandi kidahabwa uburemere gikwiye . Abana b’ abangavu  bakunze kwibasirwa  , ni ibintu bibaje cyane kuburyo iyo phenomene inahabwa utuzina ; nkurugero ,” isenene zaguye …”  iyo abana baje mubiruhuko, bava hirya no hino mu mashuri abacumbikira.

Niba koko Bob Mugabe yarakoze icyo cyaha birababaje cyane kandi akwiye kubihanirwa , ariko nanone  kuko ntawe uyobewe itekinika rya FPR n’ubushinja cyaha bwayo , reka  mbereke  amwe mumagambo Bob Mugabe yari amaze iminsi avuga njye nkeka ko  ashobora kuba ari kimwe mubyo ashobora kuba ari kubambirwa , dore ko icyo azira nyacyo kizwi na nyirubwite n’abamubitse kuko nanone atari ibanga ko hari ibyo baziranyeho tutaramenya .

Tweets za Bob Mugabe ( twasemuye mukinyarwanda):

Sept 1 2018″  abayobozi bo muri Afurika bohereza / bahisha amafaranga hanze y’ibihugu byabo nuko baba bayabonye muburyo bufifitse  bikabatera ubwoba no kubura amahoro”
” gufunga Diane Rwigara  ni uguhindura politike icyaha no  gucecekesha abatavuga rumwe na leta  burundu.”
Sept 2 2018 ” …inteko y’abadepite 80 babona ibintu kimwe tuyikeneyo iki? …”
“uko mbibona , abanyagihugu babeshwe ko hagiye guhindurwa ingingo ya 101 mu itegeko nshinga kandi mubyukuri icyakozwe ari uguha perezida ububasha bwose “
“…Itegeko nshinga ryatowe nta na “draft ” ( iryagateganyo )  yaryo igaragajwe…” ( muri macye abantu batoye ibyo batazi)
Sept 3rd 2018 “…PS Imberakuri na DGPR  barahangitswe, ukuntu bakurikirana kurutonde rwamatora ntibishoboka”
 Sept3rd 2018 ” nimunyemerere nkoreshe ubwisanzure bucye bwanjye mvuge ibyo ntekereza. Nimba mutemeranya nanjye ntimubimbambire… “
Christine Muhirwa
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-47.jpg?fit=217%2C233&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-47.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONBob Mugabe twamenye cyane kubera uruhare ruteye agahinda atungirwa urutoki muri dossier ya Diane Rwigara  ,yari amaze iminsi agaragaza  mu bitekerezo yandikaga kurubuga rwa twitter ye ko ibyo yaba  yarakoreshejwe  bishobora kuba bimaze kumwanga munda . Uyu munsi ikinyamakuru Kigali Today kikaba kitubwira ko akurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB;...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE