Umuhutu B. Nsanzamahoro* ati: “Ngaye Leta y’ u Rwanda !”
Niyemeje kwandika iyi nyandiko mbitewe n’ agahinda n’ ipfunwe nterwa n’ uburyo mbona Leta y’ u Rwanda yatereranye ubwoko bw’ aba Hutu kubera icyaha cya Jenoside yakorewe aba Tutsi cyakozwe ahanini n’ intagondwa z’aba Hutu . Mvuze neza ” n’ ahanini” kuko atari ibanga ko hari n’ aba Tutsi bifatanyije n’ izo ntagondwa z’aba Hutu mu ukwamamaza urwango no kwica aba Tutsi muri 1994. Urugero rwa hafi ni urwa Angelina Mukandutiye , umututsikazi washinjwe akanahamwa n’ icyaha cya Jenoside yakoreye aba Tutsi mbere yo guhungira mugihugu cya Kongo akaza gucyurwa akagezwa imbere y’ ubutabera. Urundi rugero natanga ni urwa Roberi Kajuga wari interahamwe ikomeye y’ umu Tutsi; abo mumuryango we nubu bemeza ko ari aba Tutsi , ndetse abenshi muri bo bakaba baranazize jenoside yabakorewe aba Tutsi ariko Leta ikaba yemeza ko ngo Kajuga yari umu Hutu!
Mu Rwanda ubu ” ibintu by’ amoko” turabyirinda ariko nk’ urubyiruko rw’ abana b’ aba Hutu turiyizi n’uwagerageje kubyirengagiza ntiyabuze uwabimwibukije murwenya cyangwa muburyo bwo kumutoneka amukina kumubyimba amucyurira icyo cyaha “ba se na ba sewabo” bakoreye abanyarwanda benewabo b’ aba Tutsi muri jenoside.
Nashimye inyandiko numvishe ngo ibihugu bya Amerika n’ Ubwongereza byanditse bivuga ko uburyo twibuka bitagaragaza neza ibyabaye mugihe cya Jenoside yakorewe aba Tutsi.
Ni byo koko tugomba kuzirikana icyo cyaha ndenga kamere tugakomeza abakirokotse tububaka tunabafata mumugongo. Gusa njye mbandikiye ngirango ngaye Leta y’u Rwanda kuko nsanga idaha aba Hutu bazize Jenoside yakorewe aba Tutsi umwanya bakwiriye. Hari aba Hutu bibukwa ndetse bakitwa intwari kuko muri ibyo bihe bikomeye bitandukanyije n’ubugome, n’ ubwicanyi bakabizira ariko kuva intambara yarangira umu Hutu avugwa nk’ igisimba aho ava akagera kuburyo bitera ipfunwe aba Tutsi bamwe bahishe muri Jenoside bakabura uko babyitwaramo abari incuti bagahinduka abanzi gutyo.
Kumbuga nkoranyambaga usanga hari abakataje mukwandika ko ingengabitekerezo kirimbuzi y’ urwango ngo tuyonka mumashereka y’ ababyeyi bacu ntihagire uwo bitangaza ! Ndavuga twe kuko nanjye wandika iyi nyandiko ndi umu Hutu. Ntabwo ndi igisimba kandi nta rwango rw’ aba Tutsi nigeze nigishwa n’ iwacu. Si mpakanya cyangwa ngo mpfobye Jenoside yakorewe aba Tutsi ariko ntibimbuza kwumva ntisanzuye mugihugu cyanjye kubera icyo cyaha nitirirwa kandi ntaragikoze, ntanuwo natumye kugikora mw’ izina ryanjye! Nigishijwe ayo mateka nk’ uko nigishijwe ko umututsi yitwaga inyenzi n’ icyitso kandi yari umuturage uhangayikiye urugo rwe nk ‘abandi bose! Ndagaya Leta y’ u Rwanda kubera politike ya” munyangire na munyumvishirize” yakomeje gushyigikira ituma ngenda nikandagira mugihugu cyange kandi ntacyo nishinja. Ndagaya Leta y’ u Rwanda imbwira ko abanyarwanda bose tungana kandi inyereka ko atari uko bimeze.
Ndagaya Leta y’ u Rwanda yatubitsemwo ubwoba kuburyo ntashobora gutanga igitekerezo nk’ iki ,kindemereye kandi ngomba kuvuga ngo bucye ntahinduwe umwanzi w’ igihugu!
Sinasoza iyi nyandiko ntagaye nkomeje abahutu mwasize icyasha ubwoko bwacu bwose. Mugasigira umuvumo ubwoko bwacu, bwanyu. Mwaraduhemukiye cyane kandi namwe mwarihemukiye. Ni mwe mwatugize inkoma mashyi. Ni mwe ducyesha kugenda twubitse imitwe mugihugu cyacu. Ni mwe mwatugize abenegihugu bacagase kurusha iyi Leta ireba hirya ikirengagiza ikibazo cyacu iyo itacyungukiyemo. Umwenegihugu wateshejwe agaciro ako kageni yaherahe ahingutsa ikibazo cy’ ibyaha by’ intambara abagize iyo Leta ishimangira iryo totezwa akorerwa bucece bagomba kubazwa? Yahera he yishyuza iyo Leta abe yiciye mugihugu cya Kongo kubufatanye n’abayobozi b’ icyo gihugu ; yayishyuza ate bamwe mubavandimwe be bashorewe na Leta yabonye itsinzwe intambara ikajyana bamwe mubaturage kugirango amahanga akomeze ayihe agaciro?
Ndagaya byimazeyo uziko yagize uruhare muri uku kuduhindura ubwoko bwanzwe akaba yicaye arebera abadutuka n’abatuziza ibyo ” ba data na ba data bacu” bakoze ntagire ubutwari bwo kudusaba imbabazi twe bwoko bwe . Murahari, muri benshi, turabazi kandi namwe muriyizi n’ ubwo mukomeza kwiyoberanya. Ndagaya umukuru w’ igihugu Paulo Kagame wavuze ngo abana b’aba Hutu tuzasabe imbabazi mw’ izina ry’ abo ba Hutu baduhemukiye aho kubabwira ko ahubwo bagomba kudusaba imbabazi twe bahemukiye bakora ubwo bwicanyi mu izina ryacu tutabibatumye!
Ndagaya Leta y’ u Rwanda imaze imyaka 26 itwigisha mucyayenge ko ishema ryacu ari uguhorana isoni zo kuba abo turi bo yirengagiza ko ari ntawe uhitamo ubwoko avukana kandi ko buri bwoko bubamo mweru na muhima.
Ndabashimira kugeza iyi nyandiko kubo ireba nihanganisha aba Hutu dusangiye agahinda ko kuzira izo tutariye n’ ibibi byose tutakoze imyaka ikaba ibaye 26.
B. Nsanzamahoro*
*NB :kumpamvu z’ umutekano we , uwatwohereje iyi nyandiko yahinduriwe izina.