Bwana Mulindahabi akwiye gushimirwa kubiganiro yagiranye n’abantu batandukanye  kumpaka zigeze ahananiranye mumuryango nyarwanda .

Birababaje cyane kuba amarorerwa yagwiririye urwatubyaye atugejeje ah ‘ ubuhezanguni budashobora gutekereza ko nundi yababara. Biteye agahinda kandi bikomeje kwambura agaciro abishwe urwagashinyaguro bose bazize uko batiremye, bazize intambara batashoye , bazize ubugome burenze kwemera bakorewe n’abandi banyarwanda!

Birababaje cyane kumva umuntu wiyita inararibonye yita ba mwana abanenga imikorere mibi ya leta akorera avuga ko babiterwa no kwanga Kagame! Uwiciwe , akameneshwa ,agasenyerwa ,agatotezwa ntazavuge se ngo atazitwa ko yanga Kagame ? 

umuntu arahakwa akageraho akitiranya umuntu n’Imana ?

Ese uwo Kagame arusha ubunyarwanda nde? 

Uwapfuye yarihuse ariko!

Ngo nta “impunity” iba mu Rwanda? Kuri we Mushaidi yabonye ubutabera?! Kuri we abishe Rwigara bahanwe n’amategeko?! Kuri we Boniface Twagirimana afite uburenganzira mu Rwanda ? Kuri we Seth Sendashonga ntakwiye kubazwa leta amesa akeza ngo de!! Mbegumugabo!

Si ubwambere numvishe Tom Ndahiro avugira systeme yashavuje abanyarwanda .

Ngirango si nubwanyuma . Siwe wambere , sinawe wanyuma.

Kuba yarabaye inararibonye mugukina kumubyimba w’abanyarwanda , amena umunyu mubikomere  by’ ababuze ababo, yaba abazize ubuhezanguni bw’abahutu -banashinyagura imvugo imwe , yaba abazize ubwicanyi bwa FPR ,biteye agahinda ,biteye nisoni.

 

Ndashimira cyane abanyarwanda bakomeje kwerekana ko  umuntu wese  ari umuntu nk’undi, ufite kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza adahezwa,adaterwa ubwoba !

Ndashimira cyane bwana Gasana Disas duhurije kukwibaza amaherezo y’ impande ebyiri zidashobora guhuza ngo buri wese ashobore kuririra abe ntawe atonetse,  yiyumvamo igihugu cye atabeshyewe kuba yaraheze hanze yacyo kumpamvu ze bwite kandi yarahunze iyo “impunity” umumotsi abeshya ko idahari !

Uhagarariwe n’ ingwe aravoma ariko ntanagahora gahanze.

Igihe kizagera amarira y’abanyarwanda bose ahozwe, abanyabyaha bajye bamaganwa bahanwe, abamotsi basimburwe n’abanyakuri bavugira abarengana .  

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3.png?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-3.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONBwana Mulindahabi akwiye gushimirwa kubiganiro yagiranye n’abantu batandukanye  kumpaka zigeze ahananiranye mumuryango nyarwanda . Birababaje cyane kuba amarorerwa yagwiririye urwatubyaye atugejeje ah ‘ ubuhezanguni budashobora gutekereza ko nundi yababara. Biteye agahinda kandi bikomeje kwambura agaciro abishwe urwagashinyaguro bose bazize uko batiremye, bazize intambara batashoye , bazize ubugome burenze kwemera bakorewe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE