Ubuyobozi bushora urubyiruko mu bwicanyi , uburara n’uburaya , rubyita “ gukunda igihugu”
Iyi gahunda yo “gukunda igihu” no “kwitangira igihugu” yazanywe n’ubuyobozi bwa FPR yibasira urubyiruko .
Urwanda ruyobowe n’ iperereza rya gisirikari. Iryo perereza ni naryo ritoranya abahabwa amahugurwa adasanzwe yitwa “gukunda igihugu “ hakoreshejwe uburyo bwo gucengeza imyumvire idasanzwe mu umutwe w’abahabwa ayo masomo kuburyo uyarangije yoherezwa muri mission iyo ariyo yose , ntatinye gushyira mubikorwa amabwiriza mabisha uko yaba ari kose.
Leta ya FPR yohereza abana b’ abanyarwanda kwica bakoresheje uburozi, kuniga , ibyuma cyangwa imbunda n’ amasasu .
Leta ya FPR yohereza abana b’ u Rwanda mubikorwa byo kwiyandarika no mubusambanyi murwego rwo kuyikorera ubutasi.
Leta ya FPR yohereza abana b’ u Rwanda mubikorwa by’urugomo, iterabwoba n’ ubujura ikabyita kurwanya “umwanzi”.
Leta ya FPR yigisha abana b’ u Rwanda gushakira inyungu mukinyoma, nabyo ikabyita “gukunda igihugu.”
Leta ya FPR igukoresha ibyaha ikubeshya ngo uri gukorera igihugu yarangiza ikaguhemba urupfu cyangwa kunyagwa ukandarara.
Iyi leta ihora yikanga kwamburwa ubutegetsi kuko izi neza ko yabwibye, nta kibi itarakora ngo ikunde ibugumane .
Iterwa isoni n’ ukuri ikarwanya umunyakuri wese , ikamuhimbira ibyaha yivuye inyuma.
Uyirebye mumaso wese imurega ibyaha byayo , ubuterahamwe, ubujura , ubwambuzi, ubutekamutwe.
Ukuri kuyibuza ibitotsi ariko . Iragucecekesha , ikagusiga ibibi byose ariko kukanga kukayibuza amahoro .
Igisirikari kiyobowe n’ umwuga wo kuroga ntakuntu cyatekereza kwigisha
ko gukunda igihugu byubakwa ku bwizerwe hashyizwe imbere ubunyangamugayo.
Gukunda igihugu ntabwo ari ukwitangira Kagame wagizwe ikigirwamana, ni ukwitangira amahoro n’ubwisanzure bw’ umunyarwanda .
Amahano FPR imaze imyaka yigisha azasiga arikoze!
Ubuyobozi bw’ ejo bufite akazi gakomeye ko kuzongera kwigisha kirazira no kwongera kwubaka urukundo no kwizerana hagati y’abanyarwanda kuko ubanza ineza imbere ayisanga ku iherezo imutegereje.
Christine Muhirwa