Ubushinja cyaha bwa Kagame bwahawe mission yo gutoteza Diane Rwigara
Umushinjacyaha wa Pilato yatumwe gukomeza gutoteza Diane Rwigara n’ umuryango we kugirango amubuze gukomeza gahunda y’ impinduka yatangiye mu Rwanda .
Kagame na FPR ye badatinya kwiba n’ umutindi utagira iyo arambika umusaya , batinye ko umuryango wa Rwigara waregera indishyi z’akababaro n’ abanyarwanda bagakomeza kuvuga ko amatora yibwe na Kagame asubirwamo !
Ko urukiko rwahanaguye ibyaha byose ubushinja cyaha burajurira bushingiye he?
Ikibazo cy’ umutekano mukarere gihangayikishije Kagame kuburyo adashobora gusinzira azi ko hari uwatinyuka kuvugira muruhame ko ibinyoma bye birambiranye urubyiruko rukamwumva rukamujya inyuma n’ inkoma mashyi zikamwiranda!
Systeme ya Kagame igeze aha ya nzu ifite amabati ashaje kuburyo inzu iva. Arakora uko ashoboye ahomahoma ariko agera hamwe ahandi hatangira kujojoba!
Kagame wambariye urugamba kumugaragaro ejo bundi azarwana intambara zose zimuri imbere azishobore ko n’abandi biyemeje kubika iby’ igisuti cye mukabati k’amateka bari munzira?
Ese umujinya wo muri cya gisirikari kindi asuzugura, gihekenya amenyo kimutega iminsi azawukizwa niki?
Ngo akarusha imbwa kwota karashya kandi akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/ubushinja-cyaha-bwa-kagame-bwahawe-mission-yo-gutoteza-diane-rwigara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-3-7.jpg?fit=173%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-3-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONUmushinjacyaha wa Pilato yatumwe gukomeza gutoteza Diane Rwigara n' umuryango we kugirango amubuze gukomeza gahunda y' impinduka yatangiye mu Rwanda . Kagame na FPR ye badatinya kwiba n' umutindi utagira iyo arambika umusaya , batinye ko umuryango wa Rwigara waregera indishyi z'akababaro n' abanyarwanda bagakomeza kuvuga ko amatora yibwe na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS