Tom Ndahiro ngo abanditse bishimira gufungurwa kwa Ingabire ni ‘inkoramutima z’Interahamwe’!
Ahaaaa! Abo ngo ni umunyakanadakazi Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison.
Ngo n’abanyarwanda bafite ibitekerezo kirimbuzi! Muri urwo rutonde ngo yakurikiye kuri Twitter nabonyemo Muzehe Faustin Twagiramungu, Claude Gatebuke , Thomas Nahimana na Gallican Gasana na Muzehe Joseph Matata na bamwe mu banyamuryango ba FDU-Inkingi bazwi nka Justin Bahunga, Joseph Bukeye na Gaspar Musabyimana. Tom Ndahiro ati “Ibyo bavuze ni byinshi, byazagira igihe cyabyo cyo kubivuga”.
Ejobundi Victoire Ingabire yavuze ukuntu abantu bishwe n’ubwoba mu Rwanda none Tom Ndahiro yagarutse kumushinja ubugome no kwamagana urutonde rw’ abashyigikiye irekurwa rye !
Ararenga kubagome bashimuse bakanica Boniface Twagirimana ( Nkuko Radio Itahuka yabyemeje) , akarenga kubagome bashimuse Niyomugabo Gerard , akarenga kubagome bishe Rwisereka , akarenga kubagome baminuje mu iyica rubozo rikorerwa muri za safe houses hirya no hino mu Rwanda , akarenga kubugome bukorerwa umukene ubuzwa epfo na ruguru mugihugu cye , akarenga kubugome bwe bwite bwo guhimbira abantu ibyaha , gusebya no kwitirira umuhisi n’umugenzi ingengabitekerezo ya jenoside , agatinyuka akavugiriza induru umuntu ngo ni umugome kuko agaragaje ikibazo rusange cy’ umwuka mubi w’ ubwoba bubuza umunyarwanda kwisanzura mugihugu cye!?!
Ese umugome mukuru we ko amwirengagiza ? wawundi wabwiye uwabuze umuryango we wose ngo azafungirane agahinda ke mukabati!Wawundi wicujije kuba impunzi zaramucitse atazimariyemo umujinya? Ese uko bahunze bose niko bari bakoze jenoside?
Ko yiyibagiza uwo mugome akamucaho ajya gushinja abo arwaye ? Hari ubugome buruta kwica uwagucumbikiye ukagira uwagutekeye umupfakazi, abana be ukabagira impfubyi?
Ubuhemu n’ ubugome buriho kuri iyi leta bwo ni agahomamunwa !
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/tom-ndahiro-ngo-abanditse-bishimira-gufungurwa-kwa-ingabire-ni-inkoramutima-zinterahamwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG_20181204_210246.jpg?fit=960%2C777&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/IMG_20181204_210246.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONAhaaaa! Abo ngo ni umunyakanadakazi Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison. Ngo n'abanyarwanda bafite ibitekerezo kirimbuzi! Muri urwo rutonde ngo yakurikiye kuri Twitter nabonyemo Muzehe Faustin Twagiramungu, Claude Gatebuke , Thomas Nahimana na Gallican Gasana na Muzehe Joseph Matata na bamwe mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS