Umugore n’umugabo batembereye muri parike babona inkende y’ingabo n’ingore yayo ziri gukina bigaragara ko zikundanye cyane. Umugore abwira umugabo ati mbega urukundo ruryoshye !!! Barakomeza baragenda bahura n’intare y’ingabo n’ingore yayo, intare y’ingabo yibereye hirya icecetse, bigaragara ko ititaye ku ngore yayo. Umugore abwira umugabo ati: mbega ibintu bibishye !!! Intare nta rukundo zigira. Umugabo aramubwira ati ngaho tera ibuye iriya ntare y’ingore, umugore arabikora, babona ya ntare y’ingabo isimbutse itontoma cyane ije gutabara ingore yayo. Umugabo aramubwira ati ngaho tera ibuye hariya ku nkende y’ingore, arabikora, inkende y’ingabo iriruka ikiza amagara yayo isiga ya ngore aho. Maze umugabo abwira umugore ati ntugashukwe n’ indyarya zigaragaza urukundo inyuma kandi mu mutima rutarimo, hari abandi batirirwa babyerekana kandi bafite urukundo rwuzuye ubwitange n’ubunyangamugayo. Muri iyi minsi inkende zabaye nyinshi intare ziba nkeya !!!!

Ruvakwaya