Ubwisanzure murwatubyaye bubarirwa kumashyi buzagenda bugabanuka bugeze umunyarwanda aho azabura ubuhumekero  yivumbure . Umuntu ajya kwivumbura iyo yagerageje ibindi byose bikanga.

Burya si ubukene gusa bubitera.Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kuburyo  twemera tukakibamo nk’ inkomamashyi . Turemera tugahemuka , tukitwa ibigwari , tukabona akarengane tukaruca tukarumira , tukogeza itoteza, tugashima ubwicanyi tukabushakira ibisobanuro . Ibi byose  ni ibiriho , kandi biriho kuko tutarabyamagana ariko birazaguhinduka muminsi iri imbere . Si ejo , si ejobundi ariko niho bijya.

Iyi “system” nimara kutugera ahantu niho tuzayitinyuka . Niho tuzayihagurukira.  Hari aba bitangiye, ariko iraturangaza ikabacecekesha , ibasebya , ibafunga cyangwa ibica , abayiciye mumyanya y’ intoki irabahiga ngo nabo ibabuze kuyivugiriza induru ikadupfuka amaso ibita abanzi , ikabahimbira ibibi byose , ikabadodera ibyaha tuzi neza ko ibeshya ,tukabyemera  kubera gutinya kwitwa abanzi natwe.

Iyi “system” nkizindi nkayo , zirema udutsiko muri rubanda , kugirango zibone uko zitegeka.

Iyi “system” yaremye udutsiko  iryanisha iti ntabagiye hagati  mwamarana , iti ntimwabyiboneye ntibyabaye ? Yigize igisubizo kandi ari yo kibazo!Yigize umucunguzi kandi iturya ubudahaga.

Mbona igihe kigeze ngo abanyarwanda , rubanda nyarwanda duharanire kwibohora ubutegetsi tudategeka  , tudashobora gusobanuza twemye!”System ” tugomba guhora dushima gusaaaaa!

Ni hajyeho system ikorera rubanda nyarwanda  izi “systems” ziryanisha rubanda nyarwanda turazirambiwe.

Umunyarwanda ni areke kwitwa umwanzi w’ igihugu cye! Akose , abifungirwe  agororwe !

Murabe maso , iyi system igiye gukaza ikandamiza kuko iri mumarembera ; ifungirane umunyarwanda mugihugu kubera kubanira nabi abaturanyi,  igeze kure ibuza ubwisanzure mu itangaza makuru ihimba abashaka imyivumbagatano , igeze kure ibuza ubwisanzure mubusabane kuko idashaka ko rubanda nyarwanda ruba umwe  ngo ruyitinyuke ,ruyihagarike .

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-62.jpg?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/image-62.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUbwisanzure murwatubyaye bubarirwa kumashyi buzagenda bugabanuka bugeze umunyarwanda aho azabura ubuhumekero  yivumbure . Umuntu ajya kwivumbura iyo yagerageje ibindi byose bikanga. Burya si ubukene gusa bubitera.Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kuburyo  twemera tukakibamo nk’ inkomamashyi . Turemera tugahemuka , tukitwa ibigwari , tukabona akarengane tukaruca tukarumira , tukogeza itoteza, tugashima ubwicanyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE