Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, umutwe wa M23 warashe ku ndege y’ingabo zibungabunga amahoro muri Kongo Kinshasa, Monusco ubwo yari mu kirere ahitwa Rumangabo. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu mutwe wari watanagaje ko indege izongera kugera mu kirere cyawo utabimenyeshejwe mbere uzahita uyirasa.

N’ubwo iyi ndege ya Monusco yarashweho ariko ,amakuru avuga ko ngo itigeze ihanuka.Muri aka gace ka Rumangabo gaherereye mu 40km ugana mu majyaruguru ya Goma hakaba harangwa abasirikare benshi bo mu mutwe wa M23 aho n’umuyobozi w’uyu mutwe ishami rya gisirikare ,Sultan Makenga ariho aba.

Umuyobozi mukru wa Monusco , Martin Colber yanenze bikomeye iki gikorwa anavuga ko n’ubwo imitwe yitwaje intwaro yabarasaho batacika mu kirere ko ahubwo bazarushaho gushyira imbaraga mu gushakisha aho yaba yihishe hagamijwe kurengera abaturage.

Umuvugizi wa M23, ishami rya gisirikare, Lieut.Col Jean Marie Vianney Kazarama yatangarije Jeune Afrique ko abasirikare ba M23 barasa batekerezaga ko iyi ndege ari iya FARDC ndetse ko yagendaga gahoro ugereranije n’uburyo indege za Monusco zisanzwe zigenda mu kirere.

Ku ruhande rwa M23 ngo batekereje ko ari ingabo za FARDC zigiye kubagabaho igitero zifatanyije na Monusco bahita barasa kuri iyi ndege nk’uko Colonel Kazarama akomeza abivuga.

Lieut Colonel Kazarama yavuze kandi ko batazi neza niba iyi ndege itangiritse aho anavuga ko habayeho amakosa ku mpande zombi haba kuri M23 ndetse no kuri Monusco.

Aha yagize ati :’’Mu busesenguzi bwanjye , ntekereza ko uwari atwaye indege yavuye mu murongo we akagera ku kigo cya Rumangabo’’.

Ibi byabaye nyuma y’uko M23 yari yabanje gushinja Ingabo za Leta ya Kinshasa kuvogera ikirere cyabo zikoresheje indege zisize amabara ya Monusco ndetse uyu mutwe ukaba wari watangaje ko indege izongera kugera mu kirere cyayo itabimenyeshejwe mbere izayirasa.

Source : Jeune Afrique