Nta munyembaraga ubaho ushobora gutegeka ubuziraherezo kabone niyo ashoboye gucecekesha abamurwanya bose kamere y’ ikiremwa muntu nta muntu uyitsinda.

Biteye agahinda , biteye rwa rwenya rw’ agahinda  kubona Kagame ,kimwe na ba dictator bose yinangiye akanga gutekereza ikizakurikira ingoma ye kuburyo n’ ubitinyuka wese ahindurwa umwanzi wo kwigizwayo. Kagame yabaye ya nyundo ibona buri kintu cyose nk’ umusumari. Akoresha ingufu mu kwambura ijambo abatamusingiza we n’ ubuyobozi bwe.

Ibi ni amakosa akomeye cyane.

Kagame ahuguye mugukora amakosa  amwe nk’aya ba nyamucye bafashe ubutegetsi kungufu : arategurira ingoma ye umusozo mubi.

Uko byagenda kose , azagera aho atanga iriya intebe y’ ubutegetsi.

Imitegekere ya Kagame yamubyariye abanzi benshi kuva na mbere y’uko agera i Kigali. Yatanze amategeko yo kwambura ubuzima abatari bacye muri abo banzi be, abandi arabafunga  haba muri mabuso cyangwa ahandi hose ashobora kubacungira. Yateje inzika kandi abanye n’abanzi adashobora no kumenya. Igitugu cy’ imyaka 30 kibyara ibikoko by’ indyamirizi zimenya kwiyoberanya kurusha uruvu , zizi kwihangana kandi zimutegerereje hahandi ajya avuga  umuntu aba atiteguye. Aho abantu baminuje muburyarya bwo gukoma amashyi niho havukira ubugambanyi bushegesha umutima.

Muri urwo rubuga rw’ icyo gisasu cyenda guturika , mbona opposition yo hanze y igihugu ikwiye kwiga  ku bisubizo byahagarika uwo muvurugano kandi kuri jye ntabwo igisubizo cyava mu iyindi ntambara y ‘amasasu. Abanyarwanda batotejwe n’ ubutegetsi bubica  ntabwo twakemura ibibazo byabo natwe dukoresheje ubundi bwicanyi. Intambara ntabwo ari ikintu cyoroshye.Nyuma y’ iyi myaka yose turacyahanganye n’ingaruka z’ intambara .

Nemera  ko igisubizo kukibazo cy’ u Rwanda kidashobora kuba iyindi ntambara . Simbona akamaro k’ iyo ntambara .

Muri opozisiyo , twakagombye gutekereza  kurwego rw’ ubuhahirane muri Afurika y’ iburasira zuba ( EAC) , mukarere k’ ibiyaga bigari no muri Afurika muri rusange. Twagatekereje  ku ukuntu twavana benewacu n’igihugu cyacu mubukene.

Revolution irakenewe mu Rwanda nibyo  ariko  kuva muri gatebe gatoki y’ intambara n’ imena maraso  ryamunze igihugu cyacu nabyo birakenewe .

 

Noble Marara