Rwanda wagorwa .

Perezida Kagame ngo yaba yageze mugihugu nyuma y’ urugendo amazemo iminsi 14.

Muri iyo minsi 14, zimwe mungendo intore izirusha intambwe yakoze zamujyanye muri “deals ” i Hongo Kong no mu gihugu cya Angola .

Umukuru w’ igihugu uba ngo yagiye ” kuduhahira ” ibyiza bihera i kambere ntibitugereho , aje asanga igihugu cyongeye kuvugwamo igitero. Akigera mugihugu , yahize atanga amabwiriza yo kubuza ubusabane n’ igihugu cy’ u Burundi, atuma abasirikari be gukusanya abaturange ngo babigishe uwo mwanzuro .

Nubwo byumvikana ko His Excellency yaba akunda umunyenga w’ indege kurusha abandi bakuru b’ ibihugu kuburyo akenera kuyihoramo , dukomeje kwibaza nimba uku guhora mundege atari ukubera ko u Rwanda n’ abanyarwanda bimwibutsa ko batamwemera nkuko abanyamahanga bamwemera, ko ibyo afite murwanda byose , ahereye kubyubahiro abikesha ubwambuzi , ubwicanyi n’ ubugome bwe.

Twarenganya abanyarwanda se ko bazi ko batigeze bamutorera manda nimwe mubyukuri ?

Christine Muhirwa