Dore  umwuka mubi umeze nabi mukarere kibiyaga bigari.

Nta muturanyi  numwe u Rwanda rurebana nawe neza.

Uburundi buragushinja urupfu rw’umukuru wigihugu wabo ( Ntaryamira Cyprien) , n’abanyepolitike batabarika . Njye uwambabaje cyane ni Hafsa Mossi ( wamuhoye iki koko ko yari umudamu ugira umutima mwiza?).

Tanzaniya ntizibagirwa  ikinyabupfura gike watuye uwari  umukuru wigihugu cyayo Jakaya Kikwete.

Congo ngo wasahuye amabuye yagaciro cyayo , uhicira 6000 000 z’abaturage baho,  ngo kandi uri umwe mubaterankunga b’abitwaza intwaro bagahohotera akarere kuburasirazuba bwa Congo  bica abaturage , bafata abagore kungufu nibindi bikorwa bibi byinshi.

Muri Congo bakuvuga nabi cyane.

Uganda naho  ubu umunyarwanda  ahohoterwa azira wowe.Ubuyobozi bw’ igisoda cyawe  bwoherezayo abakobwa mubikorwa by’ ubutasi bagafatirwa mucyuho. Bwohereza abasore  mubikorwa by urugomo bikabananira , ubwo buyobozi bwa “kiginga “ ( wihanganire iri jambo )

bukagomba  kwiyicira abo ba agents.

Nyakubahwa  izina ryawe risigaye rivugwa  munkuru z’ ubwicanyi bw’ inzirakarengane kurusha  izo bakuvugagaho z’ iterambere .

“Kagame yishe , abicanyi ba Kagame…”

 

Murwanda ho  sinzi aho nahera.

Ariko wenda kugirango ntagwa mugahinda , reka mvuge  bake ba hafi aha muri uyu mwaka .

Abo  abicanyi  washyize mubazwi ahandi nkabarinzi b’amahoro, waba uzi abantu bamaze kumara ?  Polisi yawe ni IBAGIRO!

Abanyarwanda  kubera inzara , ntabwo tukibona  amazu meza nimihanda wubatse.

Ibyegera bwaywe byose birakubeshya. Ntakigenda.

Abaturage barakuzinutswe, ibibi byose bakorerwa , babikorerwa mu izina ryawe. Babakubitira kuza kukureba iyo uribubagenderere.

Girinka yabaye girimbwa . Harimo ubujura buteye ubwoba no kwambura abaturage hakoreshejwe igitugu. Mutuelle sinanayivuga, nubwo rwose cyari igitekerezo cyiza  kandi hari benshi ifasha.

 

Igisoda cyawe wagihariye abarozi n’ abafata abagore kungufu bakabanduza indwara.

 

Nyakubahwa Generali, ibyo bibi byose bikorwa mu izina ryawe.

Imyaka 25 igiye gushira ari uku bimeze , abantu bihanganira akarengane  bamira agahinda numujinya abicanyi bawe babatera.

Dushyize mugaciro , urabona  amaherezo ari ayahe ?

Wakweguye ukaturinda andi marorerwa?

Upfa iki namahoro? Waduhaye amahoro ko nawe utaba wiretse?

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-40.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/image-40.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONDore  umwuka mubi umeze nabi mukarere kibiyaga bigari. Nta muturanyi  numwe u Rwanda rurebana nawe neza. Uburundi buragushinja urupfu rw’umukuru wigihugu wabo ( Ntaryamira Cyprien) , n’abanyepolitike batabarika . Njye uwambabaje cyane ni Hafsa Mossi ( wamuhoye iki koko ko yari umudamu ugira umutima mwiza?). Tanzaniya ntizibagirwa  ikinyabupfura gike watuye uwari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE