Inyenyeri ndabasuhuje . Nitwa Habonimana Pancrace. Ndifuza ko mungereza iki gitekerezo kubayobozi badusuye muri Gicumbi ejo ku umunsi w’ umuganda ( kuwagatandatu 28/12/2019) ntacyo muvanye munyandiko yanjye. Mbandikiye mbabaye kandi ntari njyenyine. Muraba Mukoze.

Ministiri Shyaka Anastaze “yadusuye ” aherekejwe na ba bakozi Nyakubahwa Perezida baza kudukina kumubyimba batubwira ubusa batwereka ukuntu baba babayeho neza abana bacu baburara !

Njya nibaza nimba aba bagabo baba bazima ! Ntarusoni bagatinyuka bakaza kwicara muri iyo shitingi nk’ abageni bakaza kutubwira ubusa bw’ abahaze ngo tujya Uganda kuhashaka iki ? Turiyanze se kuburyo twakwishyira sekibi ?

Reka nibutse aba bagabo impamvu tunyura iy’ ibyatsi tukajya gushaka amaramuko muri iyo Uganda baduciyemo bakatwangisha abaturage bayo kubera ubwiyemezi n’ ivogera busugire bw’ ibihugu by’ abandi :

INZARA itumereye nabi. Ntiwabona umwana wawe aburaye kabiri gatatu ngo ureke kumushakira uko abaho hejuru y’ iterabwoba ry’ abahaze nkamwe muba muza kuturatisha uwo mwijuto wanyu !

ITOTEZA ryanyu mubucuruzi ; twajyaga twemera tukavunika tugacuruza mutwambura mudusoresha birenze ukwemera none impipaka mwaradadiye ! Mubona tuzabaho dute???

Uganda tuzajyayo , tuzitwikira ijoro tujyeyo, duce mubyatsi tugeyo , muturase tujyeyo! Tuhafite abavandimwe . Tuhakura ibyo tugaburira abana bacu mwicishije inzara mubeshya amahanga ngo i Rwanda ni paradizo kandi aya manama muba mutumiza yo kuza kudukina kumubyimba yakabateye isoni kuko mutayobewe uko ibintu bimeze . Murigiza nkana mushimisha iyabakamiye yabahinduye abanyabwoba b’ abahemu by’ ibisahiranda.

Ndagirango mbabwire ko baba baza kudutera isesemi gusa kandi ko iminsi y’ umujura ari 40 .

Habonimana Pancrace

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONInyenyeri ndabasuhuje . Nitwa Habonimana Pancrace. Ndifuza ko mungereza iki gitekerezo kubayobozi badusuye muri Gicumbi ejo ku umunsi w' umuganda ( kuwagatandatu 28/12/2019) ntacyo muvanye munyandiko yanjye. Mbandikiye mbabaye kandi ntari njyenyine. Muraba Mukoze. Ministiri Shyaka Anastaze 'yadusuye ' aherekejwe na ba bakozi Nyakubahwa Perezida baza kudukina kumubyimba batubwira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE