Nkwinginge dore  abanyarwanda twarahungabanye  turamenyera kuburyo guhotorwa twabigize ibisanzwe !

Abagabo baricwa  ntihagire uwo bitangaza  kuko ukubangamiye umuha inkota zawe uti ni “ ISAZI IKUBITWA INYUNDO” NIMUKUREHO uti ni “ AKO” NIMUKUREHO!

Ingoma yawe  izarangwa n’ icyago cy ‘ akarengane  !

Inzego  zawe zose zaramunzwe , ntakindi zikora usibye kurengera ubuhemu n’ ubudahanwa .

Imfura n’ abagabo warashahuye wubikisha imitwe! 

Umunyarwanda ntaburenganzira akigira mugihugu cye !

 Aragaya intore zawe ziti aragambanye ! 

Aranenga ziti ipinga !

Ngurwo  U Rwanda wibye abiru!

Harya buriya intsinzi yawe ni iyihe Nyakubahwa ?

Iyo kwica abagufatiye igihugu urwagashinyaguro ? Iyo guhindura buri muvandimwe wawe w’umunyarwanda umucakara  wawe ? 

Ninde wakubeshye ko kumarira abaturage bawe ku icumu aribwo buryo bwo kwerekana  imbaraga zawe Nyakubahwa ?

Si naguseka , untera agahinda !

Abandi ko bafata ubutegetsi bagatanga ihumure n ‘uburenganzira ,intore zikivuga zigahamiriza , abagore bakibaruka , U Rwanda rugaturwa rugatunganirwa …Uzatwica ugeze ryari ko mbona utabirambirwa! 

Igihugu ko wagishyize kumavi imyaka ikaba ibaye imyaniko, utanga ihungabana  n’ ishinyiriza , tuzizihiza intsinzi yawe ryari ?

Ko tumaze imyaka irenga 25  twaremeye ko igihugu wagifashe  uzanyurwa ryari ngo dutekane duterekerere abasetse ?

Uzunamura icumu ryari  ko wahinduye U Rwanda urugo rw’ ishavu n’ imiborogo y’ impfubyi n’abapfakazi ?

 Waba warasinze ubutegetsi , ukarengwa ukageza aho wibagirwa ko uri mwenewacu ? 

Uratwishe uratumaze ! Ishyano ryabaye iteka ritembera mu Rwanda rwawe !

Abakwoshya barakwongoza ngo komereza aho, ngo wazanye iterambere ,  watanze uburenganzira , ngo abana bariga , ngo abaturage bafite ubwishingizi  baravurwa …Byahe ?

 Ayo mata  yaba agera kuri bangahe ?

Dore abo bajyanama bawe  b’ ibirara n’ibisambo aho bagejeje U Rwanda uvuga ko ukunda !

Wakebutse ukareba aho ibiyobyabwenge bigeze ubupfura !

Aho itoteza ry’ inkota zawe rigejeje ikinyoma n’ uburyarya !

Aho inda nini zigejeje amayeri yo kuguhisha amavuta!

Inkota zawe ziragukungurira zitiretse .

Nawe kandi, kuvunira ibiti mumatwi kwawe ,  ukinangira , URIKUNGURIRA!

Christine Muhirwa 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/09/24-209-f4d65.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/09/24-209-f4d65.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONNkwinginge dore  abanyarwanda twarahungabanye  turamenyera kuburyo guhotorwa twabigize ibisanzwe ! Abagabo baricwa  ntihagire uwo bitangaza  kuko ukubangamiye umuha inkota zawe uti ni “ ISAZI IKUBITWA INYUNDO' NIMUKUREHO uti ni “ AKO” NIMUKUREHO! Ingoma yawe  izarangwa n’ icyago cy ‘ akarengane  ! Inzego  zawe zose zaramunzwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE