Bwana mukuru w’ intore Bamporiki,

ari Odda Paccy n’ uyu Mbabazi Yvette , ukwiriye  kwirukanwa murubyiruko rwubahiriza indanga gaciro nyarwanda , ni uwuhe?

Ari uwahanze akoresheje ijambo riteye amatsiko , ko kugirango urubyiruko rwite kuri message muri iki gihe bitoroshye , n’ ukoresha imvugo irimo urwango yemye  ukwiriye kwamaganwa ni uwuhe?

Ari uvuga ko atanywa ibyatsi ko  abantu bageze aho babaho cyane bagaca igikuba , nuwifuza kuba perezida w’ u Rwanda kugirango amare abahutu bose abonereho kuruhuka ni uwuhe  ukwiye kuvugirizwa induru?

Ari ubuhanzi n’ ingengasi ni iki  kitemewe mubutore  bwawe Bamporiki wivugiye ko uri n’umuhutu utavangiye?

Kandi ubu kwamagana iyi ngengabitekerezo uraza kubikora wikandagira !

Odda Paccy yivugiye IBYA( tsi) uba uratonekaye !

Uyu uvuze ngo abahutu bashire ntakibazo aguteye ?

Nkwibarize ,ari uvuga ibice by’ umubiri Imana yiremeye  n’uwifuza kurimbura abanyarwanda abaziza uko baremwe, ugomba kubazwa amagambo asenya ni uwuhe??

Umunyarwanda yaravuze ngo ibyara mweru na muhima.

Nawe si wowe .

 

Christine Muhirwa

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181028_235616-2.jpg?fit=960%2C516&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181028_235616-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONBwana mukuru w' intore Bamporiki, ari Odda Paccy n' uyu Mbabazi Yvette , ukwiriye  kwirukanwa murubyiruko rwubahiriza indanga gaciro nyarwanda , ni uwuhe? Ari uwahanze akoresheje ijambo riteye amatsiko , ko kugirango urubyiruko rwite kuri message muri iki gihe bitoroshye , n' ukoresha imvugo irimo urwango yemye  ukwiriye kwamaganwa ni uwuhe? Ari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE