Ngo Pawulo yafunguye umupaka wa Gatuna iminsi 12
Pawulo yafunguye umupaka kabaye ! Byadushimishije cyane . Abashobora kumugezaho ubu butumwa bwanjye mubinkorere rwose , mumuduhere amashyi menshi .
Byagenze bite? Ninde wamukubise akanyafu akemera uku gupfukama?
Nakomeje kwibaza ukuntu nyagasani yamuvugiyemo akatugirira impuhwe ngo tutazicwa n’ inzara , ariko abo nabwiye izo mpuhwe bose bampaye urwamenyo bati :” Amasanduku abikwamwo amafaranga y’ imisoro y’ ibicuruzwa byinjirira kumipaka y’ u Rwanda na Uganda yari yatangiye kwibasirwa n’ ibitangangurira , abanywarwanda batatse inzara babura uwabaha amatwi , umunyigi n’ ikinyobwa biragura inoti zikanuza amaso ; muri karitiye baragura irobo ry’ isambaza kuko kubona ay’ inusu zazo ubu ari inzozi none nawe ngo yatugiriye impuhwe ?”
Kukibazo cyo gufunga imipaka , nubwo mba nakoze uko nshoboye ngo mvugire Paulo wacu , mbura aho mpera ngatsindwa .Maye se buriya nyuma y’ iyo minsi 12 azongera adadire , abambuka baraswe abandi basubizwe inyuma ngo Uganda irica urubozo ?
Icyo bikoze ngo u Rwanda rwaba rugejeje kure dossier yo gutereta Tanzaniya kugirango ibyinjiraga biturutse i mahanga, kimwe n’ibyavaga Uganda, bijye bica ku icyambu cya Dar Es Salam. Madamu Perezida wa Senat Mukabalisa Donatila yaba yoherejweyo kureba aho ikizere cy’ ubwo bufatanye cyaba kigeze .
Ngo akabi gasekwa n’ akeza!
Ndasaba ko iki gitekerezo cyanjye mugitambutsa ntacyo mugihinduyeho . Murakoze.
Mwenewabo R.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/ngo-pawulo-yafunguye-umupaka-wa-gatuna-iminsi-12/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPawulo yafunguye umupaka kabaye ! Byadushimishije cyane . Abashobora kumugezaho ubu butumwa bwanjye mubinkorere rwose , mumuduhere amashyi menshi . Byagenze bite? Ninde wamukubise akanyafu akemera uku gupfukama? Nakomeje kwibaza ukuntu nyagasani yamuvugiyemo akatugirira impuhwe ngo tutazicwa n' inzara , ariko abo nabwiye izo mpuhwe bose bampaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS