Ngo Kagame ntashaka ibitwenge mu Rwanda rwe, cyereka ubyishyuriye!
Amategeko u Rwanda rusigaye rugenderaho ntabwo agira uko asa , cyera abantu bazajya bayareba babone kuyemera kuko kubibarirwa nk’ inkuru mu magambo gusa ntawe wazabifata nk’ ukuri.
Gazette iherutse gusohoka ibuza gushushanya Kagame njye nayibitse ahantu hizewe, cyera nimbona ayo kwishyura salle n’ inguzanyo muri banki y’ inkwano nkarushinga nkabyara , abana banjye bazayereka abuzukuru babo bayitaramireho batangare !
Ubu ngo ni ukumwenyura uko Kagame abitegetse , ntashaka byendagusetsa zindi!
Byaba ari ugukunda amafaranga gusa cyangwa leta yarahombye?
Akantu kose karishyurwa kakanasorerwa muri uru Rwanda ngo rwa vision ariko kuba noneho bigeze kugitwenge ni urabeho!
Guseka Kagame n’ abagaragu be ngo ni ukuba witeguye kwishyura hagati ya milliyoni 5 na 7 z’ amanywarwanda!!!???
Ubuse ko ariyo filime yagasobanuye twagiraga ,abanyarwanda tubaye abande ?
Tuzaseke iki ko ibindi byose biteye agahinda ?
Umuntu yatubujije kurira ngo sentiments nugufungirana mukabati none no guseka aradadiye!
Yewe ,ndasetse! Cyakora kuko nta miliyoni n’imwe nanibonera muri uru Rwanda rw’ imisozi yakakaye ,muramenye nti mutangaze amazina yanjye hato ntazambikwa iroza ngo naratwenze mbura ayo kubisorera!
Ngibyo nguko ibyo mukadomo.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/ngo-kagame-ntashaka-ibitwenge-mu-rwanda-rwe-cyereka-ubyishyuriye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-10-3.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/images-10-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONAmategeko u Rwanda rusigaye rugenderaho ntabwo agira uko asa , cyera abantu bazajya bayareba babone kuyemera kuko kubibarirwa nk’ inkuru mu magambo gusa ntawe wazabifata nk’ ukuri. Gazette iherutse gusohoka ibuza gushushanya Kagame njye nayibitse ahantu hizewe, cyera nimbona ayo kwishyura salle n' inguzanyo muri banki y' inkwano nkarushinga nkabyara...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS