Mushikiwabo agomba gutsindira uriya mwanya kuko aramutse atsinzwe…
Kagame yongeye ahura na Mo Ibrahim aranifotoza kugirango yereke mpatsibihugu ko ari igikomerezwa mukarere yashoyemo amafaranga menshi.
Ubufaransa bwashoye imari ikomeye muri uriya mushinga wa Lake Albert.
Dukurikije ukuntu mpatsibihugu yubaha amafaranga ye , ntibigoye kwisobanurira impamvu yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo yivuye inyuma . We areba inyungu ze . Iby’ amaranga mutima biza nyuma.
Ubufaransa ntabwo bwibagiwe ukuntu Centre Culturel yabwo yashenywe , ntabwo bwibagiwe ukuntu Ambasaderi wabwo yahambijwe utwe akirukanwa mu Rwanda nk’ umuboyi!
Ntabwo abafaransa bibagiwe amagambo ya Mushikiwabo , ntabwo bibagiwe itoteza ry’ u Rwanda kuri Jenoside . Ibyo byose barabizirikana . Aho batandukanira natwe ni uko inzika yabo bayibika bakazayishakira umuti inyungu zabo zindi zaragezweho.
Nubwo bimaze kuvugwa cyane ko ibya Kagame byarangiye , ko nta zahabu cyangwa diamants zo muri congo agishoboye kohereza mumahanga buri week endi , ko ikinamico yo kurema imitwe yitwaje intwaro muri Congo itakigira uyemera, ko SADC yamufungiye inzira zose , asigaranye contacts ze . Iyi Kandidatire ya Mushikiwabo niyo igiye kutwereka uko ahagaze muri ibyo byose bimaze igihe bimuvugwaho.
Hariya niho tuzamenyera imbaraga za lobbyig ye uko zihagaze .
Mushikiwabo aramutse atsinzwe bishobora kutamworohera kubera akayabo kamaze kumutangwaho mu bikorwa byo kwiyamamariza uriya mwanya . Kagame ntabwo azakiraneza kuba atsinzwe kuko atazi icyo aricyo demokarasi.
Imana ifashe Louise Mushikiwabo atsinde , kugirango uburenganzira bw ‘ikiremwa muntu bwubahirizwe cyangwa u Rwanda rubibazwe kumugaragaro, abafunzwe n’ inkiko zo kuri telephone Nka Rusagara , Byabagamba , Mushayidi , abarwana shyaka ba FDU, Abafunzwe muri 94, batafunguwe ngo banjyanwe kwicwa, abakiri muri gereza bafungiwe Jenoside batanagira dossier , nabo bafungurwe .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/mushikiwabo-agomba-gutsindira-uriya-mwanya-kuko-aramutse-atsinzwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/MO.jpg?fit=960%2C691&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/MO.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONKagame yongeye ahura na Mo Ibrahim aranifotoza kugirango yereke mpatsibihugu ko ari igikomerezwa mukarere yashoyemo amafaranga menshi. Ubufaransa bwashoye imari ikomeye muri uriya mushinga wa Lake Albert. Dukurikije ukuntu mpatsibihugu yubaha amafaranga ye , ntibigoye kwisobanurira impamvu yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo yivuye inyuma . We areba inyungu ze . Iby’...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS