Muri macye umuvugizi wa Polisi ati nimba twica turamaze !
Mbega agasuzuguro!!!!!
CP Jean Bosco Kabera , umugabo nyamara usa nk’ usheshe akanguhe asanga ngo kuba polisi ihora yica abo iba imaze kwambika amapingu atari ikibazo! Kuri uyu wagatanu niko yabwiye itangazamakuru ! Ngo Polisi irasa ari uko ihuye n ikibazo gikomeye …Ubwo arashaka kuvuga ko Dr. Gasakure yari abarushije imbaraga ubwo bamurasaga bamufite mumaboko yabo, kimwe na Maitre Mutunzi banize bakamubeshyera ngo yiyahuye … Abamotari bamaze kurasa babarenganya babaye bangahe? Harya Assinapol Rwigara we bamugenje bate?
Umuntu w’ umusaza uvuganira ubwicanyi nta soni bimuteye?!!!
Ariko aba bagabo baba bazima ? Aka gasuzuguro bibwira ko katazagira iherezo? Ese baba bibwira ko babwira abataratahuye ubugome ndengakamere n’ ubu mpemuke ndamuke bwabo?
Ubatuma kujya kwishongora kubaturage bahekura , bagakubita bagagafunga uko bishakiye we yaba ashaka amahoro?
Aho kujya gutera isesemi abaturage CP Jean Bosco Kabera yabaye umugabo akajya gukora ako ajya ahemberwa akatubwira aho iyo Polisi yica avugira igeze ikiza umugi wa Kigali abajura b’ abiyahuzi bagendana inzembe hariya mumugi na Rwandex na marine zamunze Nyabugogo?
Hari abantu nka CP Jean Bosco Kabera babereyeho kutwibutsa ko ku ingoma z’ igitugu hatunga hagatekana abahemu, ibigwari n’ ibiragi gusa!
Agahinda ntikica! Ejo bazaba barashe undi bamaze kumwambika amapingu maze afate iyambere avuge ko yiyahuye !
Umwijuto w’ inkinonko…
Christine Muhirwa