Madamu Grace Machel agereranya Kagame na Madiba
Ejo kuwa Kane Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yaganiriye n’abanyeshuri bahawe kwiga muri Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University), ishami ry’u Rwanda.
Yari ahuriye muri iki kiganiro n’ umusyhitsi w’ imena , Mme Grace Machel , umufasha wa nyakwigendera Nelson Mandela .
Madamu Grace Machel yabwiye abo banyeshuri ati :”Madiba na Perezida Kagame bahuje kurazwa ishinga no kubaka igihugu n’ubumwe bw’igihugu”.
Ndemeranya cyane na Madamu Machel. Kagame ni umuhuza w’abanyarwanda . Niwe uzatuma turenga kukibazo cy’ ubwoko burundu tugashyira hamwe tukubaka u Rwanda rw’inzozi z’ intwali zacu! Abanyarwanda icyo dupfana ni Kagame.
Kwiyunga byari baratunaniye . Buri wese ari munguni ye . Kagame aradukandamiza . Aratwicira, aratwica. Araduhiga . Aratunyaga. Adufungira abacu, abandi akabarigisa. Aduhindura inkoma mashyi n’ ingaruzwa muheto.
Kagame niwe utumaze ubwoba muri kwa kwihangana kwacu kwa kinyarwanda , yatwambuye byose akadusigira kwiheba .
Ntabwo azarekera aho kuduhiga ubutwari , ntabwo abikora abizi , kuko we icyo agamije ari ukutuganza .
Azakomeza adukandamize , atugeze aho dushyira imbere igihugu n’amahoro ya buri wese mubwubahane bw’ iringiye amategeko nyayo ( atari yayandi yo mu manza ze zicibwa kuri telefone).
Azakomeza atubuze epfo na ruguru kugeza aho tuzamubwirira rimwe ko turambiwe imbyino y’ ingoma ye.
Madiba na Kagame babayeho mubihe bitandukanye. Umwe yaharaniye ubumwe bw’abanya gihugu cye abanje guhara ubuzima bwe, undi abikora yikunze , agamije kudutanya, ariko uwo mugambi we mubisha utuma ahubwo twegerana .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/madamu-grace-machel-agereranya-kagame-na-madiba/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-45.jpg?fit=960%2C693&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-45.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONEjo kuwa Kane Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yaganiriye n'abanyeshuri bahawe kwiga muri Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University), ishami ry’u Rwanda. Yari ahuriye muri iki kiganiro n' umusyhitsi w' imena , Mme Grace Machel , umufasha wa nyakwigendera Nelson Mandela . Madamu Grace Machel yabwiye abo banyeshuri ati :'Madiba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS