Kwiyumvamo Igihugu Cyawe
Kwiyumvamo igihu cyawe ni umutima uba muri buri wese , yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga . Buri muntu agira umuryango mugari cyangwa se umuco yiyumvamwo. Abanyarwanda , baba abatutsi , abahutu cyangwa se abatwa twigishwa gukunda urwatubyaye kuva mu ubuto bwacu.
Ubunyarwanda ni ryo sano dufite kandi dukomeyeho dushingiraho ibyemezo dufata , n’ inshingano zacu nk’ abanyagihugu ndetse n’ ubuvandimwe .
Tugomba gusubira inyuma tukongera tukunamira igihugu cyacu bundi bushya kuko ukunda igihugu cye akora uko ashoboye ngo agiteze imbere , agiha umuganda kugirango azagisigire umwihariko atagisanganye .
Ni muri uko kuzirikana urwo rukundo rw’ igihugu ngirango mbasabe , bavandimwe muri mu Rwanda no hanze y ‘U Rwanda kuba umwe munsi y’ ibendera riranga igihugu cyacu, U Rwanda ,umubyeyi wacu twese. Ibi nakunze kubiganiraho na bamwe mubavandimwe bacu mbasaba kutemerera ubutegetsi buruho kuri ubu n’ ububi bwabwo kutuyobya ngo dutere umugongo ibirango by’ igihugu cyacu. Kubitera umugongo ni ukwihima , ni ukwitandukanya n’ igihugu ni ukwicira urwo kubura igihugu.
Bavandimwe tugomba gushyira amarangamutima yacu kuruhande tukabera igihugu cyacu abagabo kugirango dushobore guhangana n’ ububi bw’ ubuyobozi bwacyo buriho muburyo bwumvikana .
Gukunda igihugu cyacu ubudahemuka bitandukanye no gukunda ubutegetsi bwica , bukanasahura bukiyoboye uyu munsi .
Nimba kandi duharanira kuzageza ubwobutegetsi imbere y’ ubutabera bukabazwa ibyaha bwadukoreye bukanabihanirwa , tugomba kubanza kwemera ko ikiduhuza ari U Rwanda n’ ibirango byarwo bizwi kandi byemewe ku isi yose.
Nemera ko abanyarwanda bagomba kwibona mu birango by igihugu cyabo, bakabihagararaho bemye baba abemeranya cyangwa abatemeranya n’ ubutegetsi runaka rubayoboreye igihugu.
Byaba ari ibishimishije ibyo birango by’ igihugu biramutse bibaye ibihoraho , ntibijye bihora bihindurwa uko ubutegetsi buhindutse ; ibyo bicyenewe kuganirwaho no kwemezwa n’ inteko ishinga amategeko.
Icy’ ingenzi kuri ubu , ni uko twakwisobanurira ko kutemeranya no kutanyurwa na Paulo Kagame cyangwa undi wese wategeka U Rwanda , bitagomba kutuyobya ngo bitwangishe ibirango bya ngombwa by’ igihugu cyacu!
Ntabwo ibendera ry’ U Rwanda ari irya Kagame .
Ryakomeza kuranga igihugu cyangwa rikabikwa nyuma y’ ubutegetsi bwe , rizahorana umwanya ukomeye mumateka y’ igihugu cy’ U Rwanda.
Ni mucye dutinyukane ubushishozi , twihanganirane, twirinde gutonekana , dukunde igihugu cyacu bundi bushya buri wese yisange mu gihugu cye , mu gihugu cyacu dukunda cy’ U RWANDA.
Noble Marara