Koko nk’iyo ibintu bigeze aho  ubuyobozi bw’ igihugu cyacu  , gifite ubukungu bwa $18 Billion,  bwubakiye  kumusenyi na ruskwa ihoza ubwo buyobozi mubinyamakuru  no muri lobbying, bwiyongoza buti tugiye gusaba ubunyamuryango  muri BRICKs , uwaduseka yaba akosheje?

Afurika y’ Epfo , igihugu cyashoboye kwinjira muri BRICKs nyuma y’ ibindi by’ ibihangange bifite ubukungu bubarwa muri za  $ Trillions , ihagaze kubukungu busaga $ 400 Billion!

Rwanda we ! Gira utabarwe!

Iyo bigeze aho umukuru w’ igihugu   asuzugurwa  agaterwa umugongo kugeza aho  azanwa munama kugirango avugire Ubumwe bwa Afurika, yarirangiza bati ahasigaye kumutekano urimenya , ibintu biba byararangiye!

Iby’ iwacu aho byagiye bikabera isupu ni  hahandi igihugu cyabaye Kagame .

Abantu bakagenda bakamubyinira ntagushishoza  nawe ati “Ahooooo!” Ati” ibi nibyo gukunda igihugu”!

Nyamara tugeze ahakomeye nk’ igihugu!

Kagame ko ntawe ukitaye ku kumutetesha  ngo  yemererwe gukora ibyo ashaka , abazungu yasahuriraga  Kongo ko bamukuyeho amaboko barangije kumuduhera imyenda  tudateze kuzabona uko twishyura nk’igihugu, mutegereje iki ngo mumusabe  kwigireyo abashoboye  kutuvana mukangaratete katuri imbere bagasana ibigishoboka?

Ni byo koko u Rwanda rurakennye. Ariko ntitukanakene mubitekerezo ngo dukomeze uyu mukino wa kurura wishyira undi akiri mumwijuto  no mugusinziriza abanyarwanda ababeshya , abicisha inzara , abica  urwagashyinyaguro mugihugu cyabo !

Birarambiranye rwose!

 

Christine Muhirwa