Kuvodavoda
Evode Uwizeyimana ati Victoire Ingabire ntabwo ari imfungwa ya politike !
Ati nta mfungwa za politike tugira mu Rwanda !
Reka da ! Ngo Deo Mushayidi ntabwo ari imfungwa ya politike!
Ngo Diane Rwigara nawe nuko , na mama we nuko , na fdu yose iri muri gereza zo murwanda nuko.
Ni benshi , sinabarondora ngo mbivemo . Ariko ngo Kuri Maitre Uwizeyimana ngo ni uko bimeze !
Akumiro !
Abacuzi b’ ibinyoma bafite munshingano zabo gushushanya ya sura ya paradizo y’ u Rwanda rutabaho, bafunguye Victoire Ingabire bize neza umushinga ! Bamwiteguye bamutegerereza muri buri nzira azanyuramo.
Victoire Ingabire ntakintu azavugira mu Rwanda ngo kigire aho kigera kuko mecanismes zo guhosha ukuri kose yavuga zashyizwe kumurongo cyera.
Aravuga ko nta cyaha yashinjwe yasabiye imbabazi ko yagiriwe imbabazi na Perezida wa Repubulika nkuko biteganywa n’ itegeko nshinga ,abahutu b’ ibisahiranda bagatangira gusimburana kuri mikoro na za kamera bavuga ukuntu Victoire Ingabire yasabiye imbabazi ibyaha byose yashinjwe kugirango arekurwe .
Hari abo bigitangaza kubona umuntu wiyita umugabo ajya hariya akikoza isoni avuga amagambo arimo ubugwari bukabije, nka Maitre Evode Uwizeyimana waganiriye na televizio y’ u Rwanda akaboneraho kwibutsa abanyarwanda , nk’ “umunyabwenge” wize amategeko ,w’ inararibonye ko “ mu Rwanda ntabwo amategeko …ahana ubeshya”.
Reka nemeranye na Maitre Evode Uwizeyimana waduhemukiye nk’abanyarwanda , agatera inkota itegeko nshinga ry’ igihugu cyacu, agaharura inzira yo kwimika umwami muri repubulika y’u Rwanda.
Rwose nta mfungwa za politike tugira mu Rwanda nkuko na Maitre Evode Uwizeyimana atari mpemuke ndamuke w’inkomamashyi y’ igisahiranda kimwe n’ abanyepolitike dufite batunzwe no gukorera ubuvugizi ikandamizwa ry’abaturage no kuba ba ambasaderi b’ ubusambo n’ umwijuto b’amatama n ‘ibicece mugihugu cya nzaramba.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/kuvodavoda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-19-02-28-58-279525908.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/2018-09-19-02-28-58-279525908.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONEvode Uwizeyimana ati Victoire Ingabire ntabwo ari imfungwa ya politike ! Ati nta mfungwa za politike tugira mu Rwanda ! Reka da ! Ngo Deo Mushayidi ntabwo ari imfungwa ya politike! Ngo Diane Rwigara nawe nuko , na mama we nuko , na fdu yose iri muri gereza zo murwanda nuko. Ni benshi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS