Kagame yaherekeje Mushikiwabo Erevan  asize yeretse abari batangiye kwibwira ko hari icyahindutse mumitegekereye ko  bibeshya cyane .

Sinahamya ko Boniface Twagirimana yishwe , ariko  ibimenyetso byakurikiye itekinika ry’ itoroka rye ,usesengura wese ntiyaba atandukiriye avuze ko ashobora kuba yarishwe  iryo joro babeshya ko yatorotse kandi ikigaragara ari uko ari abo bicanyi b’ umunyagisuti baryitwikiriye bakajya kumukorera ibya mpfura mbi ; bamwimuriye muri gereza ya Mpanga barangije kumugambanira.

Mbega impuhwe!

Kagame ntawe yiteguye gukorana nawe .

Ni umukoresha .

Usibye kandi no kuba umukoresha ntabwo ubwo bwenge bwo gukorana n’abandi yabugira . Buhera mumagambo baba bamwandikiye ngo asomere abo banyarwanda  yahomye amaso , bamugize Imana yabo ; maze n’abamurwanya bayumve akomeze abarindagize.

Uyu mugabo azakomeza atwice bucye atwishongoreho yifotozanya n’ ibikomerezwa by’ iyi isi.

Azatumarira intwari kw’ icumu ,  abo atishe aduhoze ikiniga mumihogo ngo hatagira umuvuga nabi .

Ibura rya Boniface Twagirimana   tugiye kuryakira nkuko twakiriye irya Niyomugabo ? Nkuko twakiriye urupfu rwa Rwisereka ?

Tugiye kurenzaho  mukinyarwanda cyacu cyiza “tubitege amaso”?

Nyamara birakwiye ko twakwibaza amaherezo y’ iri shyano!

Kagame ntawe azashyikirana nawe . Ntabyo akeneye  kandi ntiyigeze abigira ibanga .

Abamurwanya bo baracyabuzwa niki gushyikirana ngo bige kuri iki kibazo?

 

Christine Muhirwa