Kagame ntabwo akanga Ndabaga
Victoire Ingabire yasabye Grace presidentielle .
Mukinyarwanda byaba gusaba perezida wa repubulika kugira ubumuntu .
Ndibaza ko ntawe uyobewe ko Victoire Ingabire yafungiwe ubwoba bwa Kagame ushaka kwambika abantu bose inkweto zingana kandi bidashoboka.
Kagame ubwe yivugiye ko yamugiriye impuhwe usibye ko atayobewe ko nubundi yamurenganyije .
Nimurekere uwo mwaku Kagame ukomeje kubeshyera Victoire Ingabire ngo arahembera Jenoside kubera yuko akomeye kuburenganzira bwe akaba yaremeye kurenganywa imyaka umunani yose , akabirengaho akandikira uwamurenganyije amwibutsa ko nawe ari umuntu akanamwereka uko yatura umutwaro w’ ubugome yamukoreye ,yereka abanyarwanda ko nawe ashobora kugira ubumuntu ko atari umwicanyi wo gutanga amabwiriza yo gusenyera abaturage be no kubarasa kumanywa y’ ihangu gusa !
Victoire Ingabire agisohoka muri gereza najye narinshyigikiye yuko ahita yisangira umuryango we ariko aho bigeze , ndasenga Imana ngo atubabarire agume mu Rwanda .
Ubwoba Kagame afite nuko azi neza ko ubutwari bwa Victoire Ingabire bwatumye no mugisirikari cye, (dore ko ari rwo wrego rwonyine yenda kubaha mugihugu) hari abamuterera isaruti nubwo batarabikora kumugaragaro.
Uyu mugabo ngo ni Kagame , uhora akangisha amahane abandi akambura ubugabo abadashobora kumubona uko ari ngo batahure ubwoba bubi bwe, uyu mugabo ngo ni Kagame wibwira ko abantu bose ashobora kubagura yibagiwe ko u Rwanda rufite abategarugori.
U Rwanda rwabonye Ndabaga , ntabwo agishoboye kurukanga , uko yamugira kose amaherezo turayazi, azavaho .
Namwe bavandimwe nimuve muri iyo pokopoko ya Victoire Ingabire yasabye imbabazi.
Kagame n’ abatekinisiye be , n’ amafaranga yibye yita aye yose ntabwo bashobora gutsinda ukuri kandi ntabwo barusha Ndabaga ubwenge.
Christine Muhirwa