Perezida Kagame ariko ashobora kuba atorohewe na mpatsibihugu !

Amakuru amaze iminsi atugeraho ni uko nyuma y’ ibura rya Boniface Twagirimana n’ iyicwa rya Anselme Mutuyimana , abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batagitinya kurenga wa murongo ntarengwa bakamubwira ko ikandamiza rye nabo batagishoboye gukomeza kurireberera. Bakomeje kumubwira ko ibyo akora atari ibyo kwihanganira (” intolerable”, “unacceptable” )!

Muri iyi nama y’aba CEO (abakoresha ) bakomeye muri Afurika , bamwe mubashyitsi be baba bamugejejeho ubu butumwa kuburyo byamwanze munda akongera kwibutsa ko atiteguye kuva kubutegetsi!

Mumagambo umuntu yakwibaza nimba ari ay’ umuyobozi wo mukinyejana cya 21 , Kagame yongeye kwishongora ashinyagurira abanyarwanda yibye amajwi yarangiza agafunga umunwa ati:

Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo ni politiki mbi. Ni kimwe mu bimenyetso by’ibyo tugomba kwitaho. Nabivuze ku mugaragaro ko ntacyo bintwaye kuba wankunda cyangwa utankunda, Perezida Kagame ari hano nka Perezida w’u Rwanda. Ni iby’abanyarwanda niba bamushaka bazamugumana niba batamushaka bazamukuraho.”

Nabwiye izi nshuti zacu ko bikomeye cyangwa bitanashoboka gutekereza ko udakunda Kagame bityo uzamuhindura ugashyiraho undi ushaka, ntibishoboka ariko abantu ntibashaka kubyumva.”

Ejo bundi nibimukomerana aya magambo nti bizamugora kuyasubiramo ?

Christine Muhirwa