Kagame arihagararaho kandi “pressure” yaramurwaje umutima!
“Pressure hano ?”
Inteko ishinga amategeko nshya ya Kagame igizwe n’ intumwa yahaye amajwi ubwe, intumwa zitazwi nabaturage zivuga ko zihagarariye , niyo kagame ashobora kujya imbere akisararanga abeshya avuga ukuntu ngo nta pressure imuriho.
Ibi ntiyapfa kujya kubibeshya urundi rwego na rumwe mugihugu ngo rubyemere rumuhe amashyi y’ ubwoba, muzarebe abazi ubwenge bamuha amashyi amutega iminsi.
Ibise yajya kubibwira abasirikari bazi ko akarere kose kamutunga imbunda yibeshye rimwe?
Yajyase kubibwira abaminisitiri n’abamuherekeza mu ngendo hirya no hino babona ukuntu amahanga asigaye amwakirana ibyubahiro bicagase?
Yabibwirase abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamaze imyaka 8 bamubaza amakuru ya Victoire Ingabire ?
Iyi nteko nshya y’abanyabwoba , abahemu n’ inkoma mashyi ni rumwe mu inzego asigaranye rukimubona nk’igitangaza kandi naho ntihabura abarangije kumenya ibye bari muri iyo nteko kubera inyungu zabo bwite kuko mu Rwanda rwa Kagame kubona ikigutunga bidapfa koroha.
Pressure ayiriho kandi ni yayindi itamworoheye.
Pressure itumye atangiye noneho kwivuga nk’umunyampuhwe nyinshi!
Burya koko kugira imbunda siko kugira imbaraga!
Nizereko Kagame atageze hahandi ho kubeshya akageza aho nawe afata ikinyoma cye nk’ ukuri kuko igisasu Fred Muvunyi yasize atubwiye ko twicayeho gishobora kuduturikana nitutareba neza !
Birababaje cyane kubona umuntu ahabwa amahirwe yo guha abanyarwanda ubwiyunge akayitaza.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/kagame-arihagararaho-kandi-pressure-yaramurwaje-umutima/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-4-6.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-4-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINION“Pressure hano ?” Inteko ishinga amategeko nshya ya Kagame igizwe n’ intumwa yahaye amajwi ubwe, intumwa zitazwi nabaturage zivuga ko zihagarariye , niyo kagame ashobora kujya imbere akisararanga abeshya avuga ukuntu ngo nta pressure imuriho. Ibi ntiyapfa kujya kubibeshya urundi rwego na rumwe mugihugu ngo rubyemere rumuhe amashyi y'...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS