Kagame yungutse indi ndyamirizi.  Musoni James  twabonaga nk’ igikomangoma cya Kagame , benshi bahakwagaho bamubonamo  uwari gushobora “coup d ‘ etat”  abanyarwanda bose bifuza (kuko ntawe uyobewe ko gusimbura Kagame nta mahane bitazashoboka) , by’ umwihariko abaminuje mukuryarya  uwo mwami wiyimitse akageza  n’ aho yiyitiranya n’ Imana y’ i Rwanda .

Abamubonye kuwagatandatu , igihe FPR iheruka guterana bararahiye ! James Musoni yize imico myiza , yayindi  yo kwububa , yayindi yo kumwenyurira kugahinda.Ubu ntawe wamurusha kuririmba FPR ariko Imana yonyine niyo izi umujinya abitse mu umutima we cyane ko na Kagame utayobewe amanyanga nubusahuzi baziranyeho adashobora gupfa kumwikiza.

Ibyo aribyo byose  ariko ,Kagame arigiza nkana kuko  burya atari ubu . Pressure ni yose , igeze naho imuvugisha igifaransa !

N’iyo “coup d’ etat ”  azayibona  kuko amaze kwibikaho indyamirizi nyinshi .

Igitugu n’ ubukoloni bwe na FPR ye ,ububisha bw’ iyi systeme ye,  ubugome n’ itoteza  bwayibyariye indyamirizi zirusha impunzi n’ inzirakarengane imaze kwigwizaho . Bitinde bitahe iyo “coup d ‘etat” izaba.

Umunsi mu bamurwanya  habonetse abanyabwenge bayumvikanaho , bagashyira ibitekerezo byabo mukigega kimwe , bakitoranyamo uwo bazubaha  uzamenya gucyemura impaka  abafasha gushakira ibisubizo by’bibazo byatsindagiriwe ahabona n’ ahatabona, ntakizatubuza kubona iyo mpinduka, kandi izaba yuzuye kuko izavanaho iyi systeme kuburyo izagenda ijyanye nimizi yayo yose hakimikwa ubwisanzure n’ itegeko .

Christine Muhirwa