Mbanze nisegure kubavandimwe banjye  ibitekerezo biri muri iyi nyandiko bishobora kuza kubabaza.

Hashize iminsi abagize ishyirahamwe Jambo Asbl  bandikwa cyane mubinyamakuru mu Rwanda no hanze y’ u Rwanda .

Ndetse hari n’ibiganiro  byibanze kubibavugwaho Bwana Mulindahabi yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhugirehe na Tatien Ndolimana Miheto.

Kuba mu Rwanda tugeze aho tubona abazimu b’ ingengabitekerezo ya jenoside muri Jambo ASBL   ni ikimenyetso cy’ ukuntu kuganira kuri jenoside twabibuze kugeza ubu.

Ni byo rwose ko  ibyo biganiro bigomba kwitonderwa  kuko ibikomere bya jenoside bikiri bibisi, kandi muri uko kuganira tugomba kwitondera kutambura ubumuntu  abayizize nkuko ababambuye ubuzima bashatse kubikora;ariko tugomba kuyiganira kuko yabayeho ,kandi yatugizeho ingaruka twese nk’abanyarwanda.

Uburemere bw’ ububi bwa jenoside  bwatumye kuyiganira bisa nk’ikizira  ariko ntabwo ari byo kuko  iyo kirazira ariyo ituma hari abayadukira bakayipfobya. 

Bwana Ndolimana Miheto yavuze ikintu cyankoze kumutima agira ati  muri 1994 ntabwo yibazaga ko dushobora kuzageza ubu tukiri muri uru rujijo ! Birababaje kandi biteye agahinda ko intambwe yo kwirenga  byatunaniye kuyitera . Turacyari mu ukuryaryana, kwangana , kunenana , no gutonekana .

Ntabwo byumvikana ukuntu  abanyarwanda tutarasobanukirwa ko ubuhezanguni ari ubujiji n’ubugome bukabije. Ni umugayo uteye ubwoba kuba hari abakiryoherwa nubwo buhezanguni, ubwo bugome , ubwo bujiji.

 

Njye ntabwo nemera ko Jambo Asbl ipfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Kiriya gikorwa cya Jambo Asbl cyo kwibuka bose  njye nagifashe gutya: nabonye barashatse kudaheza abifuza kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi  muri uriya muhango bakoze wo kwibuka abazize intambara n’ ibikorwa by’ urugomo birimo n’ ibyo Mapping report yise ibikorwa bya kwitwa jenoside biramutse bigeze munteko, byatewe n’ intambara   kuva 1990 kugeza 1996-98.

 

Ariko nanone nkanibaza  nimba koko ibyo Ambasaderi Nduhungirehe yavuze kukuntu Jambo Asbl ibona uruhare rwa gouverinoma y’abatabazi ari byo ! Amakuru y’ ukuntu  Theodore Sindikubwabo yacyuriye abanyabutare ngo banze “gukora” abasaba kuvira munzira ababyiyemeje hari umunyarwanda waba atarayamenya?

Cyakora nanone ntabwo nakwirengagiza ko uwo Olivier Nduhungirehe, ubashinja ngo kuba ari abana bavanye ubuhezanguni mumiryango yabo yaba yibagirwa  ko umuryango we uvugwamo umuvandimwe we wari kuri barrieri ( nkuko Claude Gatebuke yabimwibukije kurubuga rwe rwa twitter @shinani1), n’ umubyeyi we  wari ministiri wa plan wa Habyarimana !

 

Ibyo ari byo byose , numva nashimira Jambo Asbl  kuri iyi ntabwe yateye yo kuvana abanyarwanda mubwigunge twahezemo kubera amakuba yatugwiririye .

Kuba baratinyutse kuvuga  kubintu bitubuza amahoro , bikaturakaza  bigatuma tujya impaka ni ibyo gushima kuko ibisubizo nyabyo, biramba, biva  aho impaka zubaka zabanje.

Byaba byiza rero twibanze kuri izo mpaka zubaka, tuzirikana  ababuze ubuzima bazira ubugome n’ubujiji, tukava mumagambo yuzuye urwango n’ ubugome kuko iki ari ikibazo gikomeye kitakagombye kukinirwaho politike.

Christine Muhirwa