Ubutegetsi bwa FPR bwayoboje igihugu ikinyoma  kuburyo babeshye abahinde nabashinwa babeshya abazungu n’abanyarwanda batagera ibwami  ikinyoma kirabafata.  
Isuku ivugwa ikamamazwa mu Rwanda ,iyo suku muyirebera ku biki ? 
Niba atari kuri za mbehe Perezida kagame yavuze ko bashyira ho ibyo yise uturyo duke ahasigaye bagashyira ho indabyo bagahereza umushyitsi ushonje akarya ntahage yasaba ibindi bati byashize!

Isuku bavuga mu Rwanda bayibona hehe babishingira ku ki ?

Abaturage bari begereye ibohero rya kimironko hafi yahitwa kwa Mushimire aho muzi aho umwanda numunuko byaturukaga muri uyo gereza byari bibageze ? Muzi uburwayi byabateye?

Uzi icyuka uhura nacyo munsi ya 1930 kuri ruhurura imanuka muri quartier ya de bandits ,Sizeri  kumanuka kwa kabuga ukagera mu gishanga cya nyabugogo?
Ese aho muzi icyuka kizibiranya unyuze ku gitega  hagati ya EPA numurenge wa Gitega neza neza hafi yikigo k’igihugu gishinzwe ibyiteganyagihe( centre météo logique )?
Uzi  umwuka usanga muri CHUK  muri cervice ya Urgence , Maternité , sale zose , toilettes zose zo muri Hopital ya CHUK.
Ese muzi umwanda ugaragara ku bibunga byose byimikino mu Rwanda ? duhereye kuri Stade Amahoro i Remera , muzi umwanda uhari ? Kugeza naho imiryango imwe yafunzwe kubera umwanda. 
Stade i Nyamirambo muzi ibihabera ?
Ubwo koko FPR ibakinge i carton mu maso ibereke ko hari indushyi zinkorabusa zirirwa zikubura imihanda  namwe mwemere ngo isuku iraca ibintu !  

Burya isuku   igira isoko kandi isoko nziza ntikama.

Hanyuma iyo suku barata i Kigali ipimirwa mumuhanda namarangi asizwe amazu namwe mwemera ko ibyo ari byo bikwiye gushingirwaho ngo twemeze ko mu Rwanda isuku ari nta makemwa ?

Oya mu Rwanda nta suku na nkeya iharangwa !
Dore  indicateurs de base kandi ziri scientifiques  nshingiraho nemeza ko mu Rwanda nta suku iharangwa unyomoza atange ibimenyetso bitari amagambo.
Uretse ahantu navuze hagaragara ibimenyetso byisuku nkeya, 
Ko tubizi ko amazi ari yo soko yisuku nubuzima , mu Rwanda abaturage bagerwaho namazi meza kandi agagije bari ku kigero cya bangahe ku ijana ? Ndahamya ko uretse mu byaro kuko bo bashize , no mumujyi wa Kigali abaturage bashobora kugerwaho namazi meza kandi ahagije batarenze 25% ubihakanya azabitangire ibimenyetso agaragaze uko abaturage ba Nyamirambo yose kugera za Rugarama na Butamwa, kimisagara, Gikondo yose Nyarurama…. bagerwaho nayo mazi !
Hariho ibihe baba bameze nk’abari mu ntambara, ijerekani yamazi ya litiro 20 igurwa amafaranga 300 frws.
Iyi ni indicateur ya mbere igaragaza rwose ko mu rwanda nta suku ihaba.
Iya kabiri: niba u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bikenera kandi bitumiza imiti myinshi yinzoka zo munda na Tephoïde hanze ,mushingira kuki mwemera ko mu rwanda haba isuku?


Niba mu Rwanda  harongeye kugaragaramo abarwayi bamavunja , ubuheri nka shishikarushime,impiswi, kuki mwemera  kubeshywa ko haba isuku?
Niba umu client ashobora kujya gufata ifunguro aho bacuruza ibyo kurya akavayo ashakisha pharmacie ngo agure vermox arenzeho kuko “byenda kugaruka” mutekerezako biba bitewe niki? 
 Aho bitekerwa , si shyashya, amazi ntayo ,amasahani ntiyozwa ibyo birazwi, incuro Hotel La Palisse Nyandungu yagiye ifungirwa murazizi .

Ni henshi amakipe y’imikino yaba ayo mu Rwanda cyangwa yo hanze yagiye afata amafunguro muma hotels yo muri kigali bikarangira baguwe nabi bigatera ibibazo, ibyo birazwi, hanyuma isuku muvuga muyikura hehe?

Muyishungira kuki ? Mumuhanda aho banyuza   ba Nyamweru babo bashaka gutuburira ? Iyi nta suku irimo kuko abaturage bo umwanda nindwara ziwukomokaho birabamaze.

Nta suku iba mu Rwanda .

Kazigaba Andre

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONUbutegetsi bwa FPR bwayoboje igihugu ikinyoma  kuburyo babeshye abahinde nabashinwa babeshya abazungu n'abanyarwanda batagera ibwami  ikinyoma kirabafata.  Isuku ivugwa ikamamazwa mu Rwanda ,iyo suku muyirebera ku biki ? Niba atari kuri za mbehe Perezida kagame yavuze ko bashyira ho ibyo yise uturyo duke ahasigaye bagashyira ho indabyo bagahereza umushyitsi ushonje akarya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE