Banyarwanda Banyarwandakazi, Mpirimbanyi Mpirimbanyikazi n’Abahagarariye amashaka mwese,
Gucurwa kw’impunzi nyarwanda k’ungufu na politike yo mu mashyaka ya opposition; twabonye amafoto ateye agahinda y’abana n’ababyeyi bo mu inkambi zitandukanye zo muri DRC.
Abenshi twibwiraga ko biradutera impuhwe, kandi bigatera impuhwe amahanga n’imiryango mpuzamahanga. Ariko iyo urebye neza siko byagenze, kuko mu munsi yakurikiyeho impunzi zabumbiwe hamwe zicurwa zitumva zitabona. Kandi birashoboka ko munsi irimbere n’izo mu bindi bihugu zizacurwa. Perezida Paul Kagame yarivugiye ko atari byiza kugira impunzi hanze y’igihugu, birashoboka ko ubu ari uburyo bwo kutagira impunzi hanze yatangiye, kuko ubutegetsi bwa FPR bwahagurukiye impunzi kuko buziko igihe cyose impunzi ziri hanze nt’amahoro buzagira.
Ubu si igihe cyo guterana amagambo, cyangwa kwitana ba mwana ngo uyu yakoze ibi cyangwa ngo uyu ntiyakoze ibi, gusa biteye ikibazo, agahinda n’ikimwaro ku mashaka yose muri rusange kuko ibyabaye bisa nkaho byatunguranye. Ikibabaje kandi ni uko hari abavuze ko ntagitangaje kuko no kuva muri 1995 -1997 zaracuwe.
K’urundi ruhande amashyaka yo hanze  ya opposition avuga ko ubutegetsi bwa Kigali bwahejeje impunzi hanze ndetse ko buvuganira abanyarwanda barengana, kandi ko atavangura iyo bavuga ko Leta ya Kigali ihonyora abanyarwanda. Ikibazo lero cyagaragaye ni uko amashyaka asa naho yigabanyije impunzi bityo ikibazo cy’impunzi zo muri Afurika n’ahandi zikaba zitazi ushinzwe kuzivugira mu buryo bwumvikana, kuko amashaka arebanaho. Nyamara ibyiza ari uko buri shaka ryagakwiye gutanga umuganda waryo kuko impunzi si ubukonde bw’ishaka runaka, kandi ibyiza byakorwa ubu ishaka ryabisanga imbere, kabishwe ko buri wese yifuvaza kuzatorwa igihe kigeze.
Kuzivugira si ukundi ni ukugira ubushuti buramye mu bihugu bitandukanye, ndetse no mu miryango mpuzamahanga, bityo mu bihe nk’ibi impirimbanyi cyangwa ishaka runaka rigakoresha ubwo bushuti mu gutangaza ibibazo n’akarengane k’impunzi, ndetse abantu bakaba badakwiye gutungurwa n’ibyemezo bibi bifatirwa impunzi.
Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu  n’impunzi by’umwihariko bafite ibibazo bikomeye kuri iy’isi kuko ntibazi uko ejo hazaba hameze, ni uguhora mu bwoba, abari mu gihugu nta mutekano, kandi bahangayikishijwe n’inzara, abari hanze nabo ntibazi ko ejo buzaca bukira badacuwe ku ingufu.
Ko abanyarwanda babaye impuguke hagati yabo, bagakora ubusesenguzi hagati yabo ni byiza ariko byaba byiza kurushaho ubusesenguzi babukoranye n’abanyamahanga kuko ibyemezo bireba abanyarwanda bifatwa hagati y’izindi mpuguke z’abanyamahanga bo mu miryango mpuzamahanga itandukanye.
Umusaruro ndetse n’imikoranire y’amashyaka mu myaka 24 ishize bigaragara ko ari mukeya, kandi ko ntacyahindutse mu mikorere, akenshi abenshi barwanira ubutegetsi nyamara bakibagirwa abo ubwo butegetsi bagomba kubukesha.
Umutegetsi aba umutegetsi bitewe n’ abaturage ategeka, ishyaka riba ishaka bitewe n’ abayoboke rifite, n’ ibikorwa rigaragaza. Ikibazo rero nyamukuru ni ukubona impunzi zirimo zicurwa  muri Afurika yose bikamera nkaho nta opposition izivugira. Nibyiza ko twungurana ibitekerezo kuri izi mbuga nkoranyambaga ariko ni byiza ko twagira ubushuti buhamwe hagati yacu, no mu miryango mpuzamahanga ndetse tukagira ubushuti n’abanyapolitike b’abanyamahanga ku giti cyabo. Kuba hari abantu babaye abategetsi ku ngoma ya MRND, ku ngomba ya FPR , hakaba hari impirimbanyi zimaze imyaka myinshi ariko iyo myaka yose ikaba idashobora kuduha ubushobozi bwo kugira ubushuti by’umwihariko bwatuma twahangana n’ubutegetsi buriho bwa FPR byerekana ko harimo imikorere mikeya cyane.
Gufata igihe tukareba aho bipfira biruta kwirirwa ku imbuga nkoranyambaga dutukana cyangwa twandika ibintu tutazi abo tubiha, n’umusaruro bitanga.Niba tutszi icyo twatanga ntitwamenya ico twahabwa; kandi gufata ikibazo kireba igihugu nkaho ari umanane w’umuntu cyangwa w’ishyaka ni ukwibasha no kwiha umutwaro utasohoza.
Izo mpamvu amashyaka asa naho atungurwa n’imyanzuro ifatwa ku impunzi. Nta bushuti amashyaka yashatse, nyamara birazwi ko Inshuti uyishaka mu bihe byiza ikagufasha mu bihe bibi.
Ibyo bijanye na politike ya diplomatie ndetse n’ubutasi ni bakeya cyane babiha agaciro. Kuba ibintu bimenyekana ari uko bigiye gukorwa, biba bivuze ko ubutasi, diplomatie n’ ubushuti biba ari bikeya cyane.
Ibi ni ibihe bikomeye, umugabo aboneka mu bihe bibi, kandi umuntu asarura imbuto yateye, bivuze ko amashyaka akwiye guhindura imikorere, agashimangira umubano n’ ubutasi mu bihugu by’amahanga. Kwitanabamwana no kuba banyamwigendaho bakabigabanya, ubwumvikane hagati y’amashaka n’impirambanyi za politike bikarushaho guhabwa imbaraga n’agaciro.
Icyo amashaka akwiye kumenya ni uko Perezida Paul Kagame yahagurutse, kandi ko ubutegetsi abufite,uko yabugezeho bimugoye niko azabubumbatira k’ uburyo bwose bushoboka. Muri uko  kububumbatira rero harimo no gucunga impunzi aho ziri hose, byanashoboka akazicura. Kubumukuraho rero sibyo gukinishwa, nibyo guhagurukirwa.
Ikibazo rero ubu ni ukumenya ko kugera k’ubutegetsi bigoye kandi ko bisaba ko tugomba kububona tubuharaniye ntagusuzugurana cyangwa gutungana agatoki ngo uyu ni interahamwe, uyu ni ikigarasha, uyu ni iki, uyu ni kiriya, imitekerereze nk’iyo ntaco izamarira abanyarwanda bashaka kwibohoza, utabibona sinzi niba atari mu mwijima. Imbaraga zose zirakenewe, gusa ntibivuze ko umuntu afatanya n’ umusubiza inyuma, umuntu afatanya n’undi kugirango bagire icyo bungurana. Ariko na none abadashoboye gufatanya ntibivuga ko bakwiye kwirirwa batukana kuri FCB, cyane cyane abitwa ko bavugira amashyaka runaka.
Kuba hari amashaka menshi ni byiza muri demokarasi, ariko kuba amashaka atavugana ntaho bihuriye na demokarasi bityo lero byakagombye kuba byiza abantu berekanye koko ko bemera kandi bumva amatwara ya demokarasi na none ko bashoboye politike. Nta politike itagira diplomatie, nta politike itagira ubwumvikane nabo mufatanyije urugendo. Kuba ayo mashaka akorera hanze nibyo byagakwiye gutuma barushaho kugira ubwumvikane butagira amanyanga  muri gahunda zikenewe.
Ntabwo twaba tuvuga ko FPR icamo abanyarwanda ibice kugirango irame k’ubutegetsi twebwe tudashobora kugira ubumwe n’ubwumvikane mu bibazo byugarije impunzi ngo tuvuge ko hari ico turushije FPR mukubaka ubumwe.
Kurwanira abayoboke mu mashaka  nta gihugu ufite, ni ugutatanya imbaraga ,ni ugutera urujijo mu impunzi no mu banyamahanga bashobora gufasha impunzi n’amashaka azivugira. Urujijo ruza iyo bigaragaye ko impunzi zifashwe nk’ubukonde bw’ishaka runaka. Noneho hakaba kurebanaho nkuko byabaye hambere aha mu impunzi zo muri DRC.
Iyo unaniwe inzira ikomeye yo gukorera hamwe gahunda igihugu cyagenderaho kugirango ugere ku bisubizo ushaka ukibwira ko uzashimishwa n’iyindi nzira  yoroshe yovgufashwa na mpatsibihugu ni ukurota, kuko ikibazo cy’uRwanda ni amahoro arambye, kandi nta shaka limwe ryayageraho kabishwe niyo mpatsibihugu yarishira ubutegetsi mu intoki.
Ntabwo ubu ari igihe cyo kwandika ko abantu bapfa, ntabwo ari igihe cyo kwandika ko hari akarengane kuko ibyo byaranditswe kandi hari abandi babyandika, ubu  ni igihe cyo kwerekana icyo amashyaka ya opposition azanye kuri table kiruta icyo ubutegetsi buriho bwerekana.
Ibibazo bireba uRwanda n’abanyarwanda ntibifatirwa mu banyarwanda nizo mpamvu abanyarwanda bakwiye kwiyegereza abo banyamahanga kandi bakabiyegereza bakoresha ururimi bumva, biciye mu mashaka avuga ururimi rumwe hakoreshejwe uRwandiko rw’inzira rumwe, rwerekana uko ejo hazaza h’uRwanda hakwiye kuzaba hameze.
Dr.Ngiruwonsanga Tharcisse
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-14-8.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-14-8.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONBanyarwanda Banyarwandakazi, Mpirimbanyi Mpirimbanyikazi n'Abahagarariye amashaka mwese, Gucurwa kw'impunzi nyarwanda k'ungufu na politike yo mu mashyaka ya opposition; twabonye amafoto ateye agahinda y'abana n'ababyeyi bo mu inkambi zitandukanye zo muri DRC. Abenshi twibwiraga ko biradutera impuhwe, kandi bigatera impuhwe amahanga n'imiryango mpuzamahanga. Ariko iyo urebye neza siko byagenze, kuko mu munsi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE