Kandi wabagabo mwe! Mwabagore mwe !

Mwabanyarwanda mwe mukomeje kugambanira  benewanyu  mufasha umwicanyi kabuhariwe Kagame  udahaga amaraso y’abacu ,n’ inyamaswa z’ inkoramaraso ze; mumenye ko ubuzima bw’ inzirakarengane  mucira urwa pilato  muzabubazwa.

Amaraso y ‘ inzirakarengane mumena ntazabasiga amahoro. Muzayabazwa bitinde bitahe .

Akagambane kanyu muzagasobanurira abantu n’ Imana Rurema .

Ubugome ndengakamere mushyigikiye , bukorera  abantu iyica rubozo ,  busebya , bubeshyera , bwandarika, bubuza epfo na ruguru  abantu nkamwe,  muzabwicuza !

Kagame mwagize ikigirwamana , mugahemuka ubuticuza mushyigikira icyo muzi neza ko ari kibi, azigendera abasigire ibyo biganza byanyu  bijojoba amaraso y’ inzirakarengane.

Ndavuga wowe  Bernard Makuza , wowe Evode Uwizeyimana , wowe Mukurarinda, wowe Barore, nawe Bamporiki.  Iminsi iri imbere ntizabasekera .

Ndavuga wowe Tom Ndahiro , wowe Gasana , wowe  Dan Munyuza, wowe Gatabazi ,wowe Mukabarisa, wowe Mushikiwabo .

Ndavuga wowe Francois Ngarambe  ukomeje gusebya imvi n’imyaka yawe, ukorera shitani uko ungana uko!

Ndavuga mwebwe muzehe Tito Rutaremara , mukomeje kurebera aya mahano mwicecekeye, mwategekwa kuramya umwicanyi mukabikora ntapfunwe .

Ndavuga mwebwe mwa basirikari mwe ,  mukomeje  gusebya  aba commandants banyu n’ inyigisho za kimuntu babaraze, muriyizi.

Ndavuga weho mpemuke ndamuke , ukomeje guha imbaraga systeme yica abanyarwanda , systeme yononnye igihugu n’ umuryango nyarwanda .

Mwabantu mwe, murihishira  ariko ntimuhisha Imana, kandi amarira n’ agahinda mutera abanyarwanda  aho bari hose bizabahama.

Ntawe uva muri iyi si atishyuye ibyaho. Muzabibazwa byose.

Imana izabibabaza byose.

 

Christine Muhirwa