Bavandimwe , basomyi by’ inyenyerinews,

Ntangiye nshimira abanyandikiye mwese muvuga kuri iyi nyandiko yanjye :

“Oposiziyo nyarwanda izakura ryari ngo itugeze ku impinduka y’ amahoro mu Rwanda?”

Muri iyi nyandiko  nagirango nsobanure  impamvu mbona dukeneye kuvugurura imitekerereze yacu ku uburyo twagera ku impinduka ikenewe mugihugu cyacu.

Ibi bisobanuru bishobora kuba bitari bunyure benshi  ariko mbona dukwiye kugira umutima wo gutekereza kuburyo twabonera ibibazo by’ u Rwanda ibisubizo ntakuka .

  • Impamvu ntashyigikiye intambara ku u Rwanda

Iki gitekerezo  gishobora kurakaza benshi  kuko nkuko bikunze gusubirwamoi “ Kagame arica… “, “  Nitudafata intwaro azakomeza yice “   “ Kagame avuga ururimi rw’ intwaro…”

Muby’ ukuri:

  1. Opozisiyo nyarwanda iratatanye, ntabwo ihuza ntabwo yumvikana.
  2. Opozisiyo igizwe nimitwe yitwara gisirikari nta bushobozi buhagije ifite  bwanesha igisirikari cy’ u Rwanda kuri ubu. Gushora iyo ntambara byaba ari ukwiyahura.
  3. Ntagihugu  cyo mukarere k’ ibiyaga bigari mbona cyiteguye kuba nyirabayazana na gateza ntambara  gishyigikira igitero cya gisirikari ku ikindi gihugu kumugaragaro. Hasinywe amasezerano atandukanye yemeza ubutekane mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane n’ ubucuruzi hagati y’ ibihugu bigize akarere k’ ibiyaga bigari.  Ubufatanye hagati y’ inzego zitandukanye z’ ibyo bihugu bwaranditswe bushyirwaho imikono, bushyirwa mubikorwa kuburyo butandukanye cyane na mbere ya 1990. Ntagihugu cyo mukarere mbona cyakwemera  gukinisha ibihano mpuzamahanga bitewe no gushyigikira iyo intambara !

 

  • Ntabwo isi yiteguye kubona u Rwanda rusubira muri 1994. Ibihe byarahindutse.

Rwose kwishora muntambara  urenze kuri ibi byose byaba ari ukwishuka kuko garanti yaba ari ugutsindwa . Ntabwo amahanga yiteguye kubona indi ntambara mu Rwanda kuko atibagiwe amahano  n’ amarorerwa yahabereye n’ ukuntu ibikorwa by’ ubutabazi bitashoboye kuyahosha uko bikwiye impunzi zikaba zikomeje kuhatesekera kugeza ubu.

Ntawe uribagirwa amashusho y’ intambara , aya jenoside  n’ inzira ndede y’ mpunzi z’ abanyarwanda.

Mbona kuri ubu opozisiyo yacu igomba kwibanda ku ukwigisha  abanyarwanda uburenganzira bwabo , uburenganzira kuri demokarasi . Mbona tugomba kwiyubaka mu ingenga mitekerereze yacu tukishakamo ibisubizo byo gushyira imbere byo gusimbura  imikorere mibisha ya leta ya FPR . Dukeneye gahunda n’ ibitekerezo bizima byo kubakiraho ingufu na diplomasi nka opozisiyo.

Impinduka muri iki kinyejana cya 21 igendera ku ubwenge n’ubuhererekerane kuko byagaragaye ko aribyo bigira ingaruka nziza  bikaba ari nabyo bibereye aho isi igeze kandi bikaba bidahenda cyangwa ngo bitware ubuzima bw’ imbaga nk’intambara.

Noble Marara