Ikizakemura amananiza mu bibazo by’ u Rwanda ni demokarasi
Mu kujijisha agafungura Victoire Ingabire “kuburyo butuzuye” kwa Kagame,byateye umutingito muri politike nyarwanda.
Tumaze imyaka myinshi dusaba impinduka mugihugu cyacu, Kagame ashobora kubeshya ko yafunguye Victoire Ingabire kubushake bwe ariko ntabwo yabeshya ko imitegekereye y’ igisuti n’uburyo ahungabanya ikiremwa muntu bimusanga imbere bikamkoza isoni , bigatuma abo yicarana nabo kuri table d’ honneur akunda bamwibutsa imikorere ye muburyo bukimukoza.
Kagame ari gusoroma izo yateye.
Umurengwe we watumye yikubira ububasha bwose n’ubutegetsi bwose bitugejeje kurukuta tudashobora kurenga ikibazo kidakemutse; ntabwo guhisha ibintu no gucecekesha abantu bikimushobokera ,ibintu byarahindutse.
Cyakora , nubwo bitagishoboka gushimuta no kwica abanyarwanda ngo nti hagire inkurikizi ibaho, biratangaje kubona Kagame n’abambari be bakibwira ko gutegeka u Rwanda nta cyo babazwa bishobora gukomeza ubuzira herezo kimwe nkuko biteye inkeke kuba hari abaheza nguni baba bagifite gahunda yo gukomereza aho basigiye abanyarwanda muri 94!
U Rwanda ni urw’ abanyarwanda aho bava bakagera.
Dukwiye gufata umwanya wo gutekereza ku gihugu cyacu no ku abo turi bo.
Ingorane z’ urugamba turiho zizabonerwa ibisubizo ari uko abifuza impinduka twese dushyize imbere guharanira demokarasi, tukirinda gusubiramo amakosa twabonye mumateka yacu, tukareka gusiganira ubutegetsi mugihe demokarasi itaraboneka, tukabiharira igihe abanyarwanda bazaba barasubiranye uburenganzira bwo kwihitiramo.
Gupfa ubutegetsi kw’abanyarwanda ni ibituvana mugitugu kimwe bitujyana mukindi.
Igisuti ntawe gihira . Ukandamiza n’ ukandamizwa ntawe ubigiriramo amahoro, ikivamo ni inzika gusa.
Ni dusige u Rwanda rw’ igikomerezwa kimwe rukumbi inyuma rube amateka .
Ni duhe inzego z’ ubuyobozi zacu amahirwe yo gukorera abanyarwanda.
Ni tugire ubwubahane , tunubahe ikiremwa muntu.
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/ikizakemura-amananiza-mu-bibazo-by-u-rwanda-ni-demokarasi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-8-4.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-8-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONMu kujijisha agafungura Victoire Ingabire “kuburyo butuzuye” kwa Kagame,byateye umutingito muri politike nyarwanda. Tumaze imyaka myinshi dusaba impinduka mugihugu cyacu, Kagame ashobora kubeshya ko yafunguye Victoire Ingabire kubushake bwe ariko ntabwo yabeshya ko imitegekereye y’ igisuti n’uburyo ahungabanya ikiremwa muntu bimusanga imbere bikamkoza isoni , bigatuma abo yicarana nabo kuri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS