Anketi ya Reporters sans frontières yakozwe guhera ukwezi kwa Nzeri 1994 yavuyemo igitabo cyanditswe kubuyobozi bw’ umwanditsi Jean Pierre Chretien  afatanyije mu ubushakashatsi na Jean-François Dupaquier, Marcel Kabanda et Joseph Ngarambe .

Iki gitabo cyanditswe  nyuma y’ ubushakashatsi n’ ubusemuzi bw’ ibinyamateka n’ amajwi y’ ibiganiro bya Radio Television Libre des Milles Collines  ( RTLM ) cyerekana ukuntu hagati ya 1990 na 1994 leta yari iriho icyo gihe yahaye rugali ubuhezanguni mu itangazamakuru.

Ubushakashatsi n’amakuru akubiye muri iki gitabo  bigaragaza uburyo urugaga rw’ itangazamakuru rwari ruyobowe icyo gihe , abaruyoboye , abanyabushobozi n’ abanyembaraga bari babari inyuma icyo gihe n’ aho bari bahagaze muntekerezo ya politike hifashishijwe ibyanditswe n’ amashusho byatangazagwa icyo gihe . Edition yakabiri y’ iki gitabo yakozwe muri 2002 yongeye mo ishakirondanga ( index).

Nyuma yo gusubira mubyanditswe muri iki gitabo , nakomeje kwibaza nimba ataba ariho Ministiri Sezibera ahera avuga kugitabo cya Mein Kampf avuga ko cyarasemuwe mukinyarwanda , usibye ko muri iki gitabo cya Jean Pierre Chretien havugwa bobines za film.

Ndibaza :

Minisitiri Sezibera yaba yibeshya cyangwa arabeshya afite icyo agamije ?

Ese  ubwo buhezanguni bwabaye gatebe gatoki nk’ umurage  , cyane cyane munzego z’buyobozi bw’ U Rwanda , FPR nimara kuba amateka iby’ abanyembaraga bayo basoma bizavugwa ko bakuyemo imirongo n’amabwirizabikorwa y’ ikandamiza ryabo tuzumva ari ibihe?  

Christine Muhirwa