Twabanje gukemanga amakuru y’ ubwumvikane bucye hagati ya Nyamwasa n’ umunyamakuru wa radio itahuka ,Serge Ndayizeye, yashyizwe ahagaragara na Tom Ndahiro kurubuga rwa Twitter akoresheje ya account y’ izina yihimbye rya Peter Mahirwe, maze twibuka ukuntu ari nawe washyize amakuru yabanje guhwihwiswa akabura gihamya ku ibura ry’ umuhanzi Ben Rutabana. Bajyaga bavuga ubutindi bwa Nyamwasa nanjye nkagirango ni ukumusebya ariko uko iminsi igenda niko nawe agenda agaragara nk’ abandi bose. Nyuma yo kuyobya abantu ibihumbi n’ ibihumbi atwizeza impinduka atazigera atugezaho , nyuma yo kuduteranya n’igihugu, n’ incuti n’ abavandimwe, generali kyenyegi ariho arishakira imishyikirano ngo abone uko yakongera gukiza amagara ye nkuko yabikoze yambuka Umuvumba agata abo yari ayoboye mu kaga ko gusobanura ibyo yabatuma kumukorera!

Nk’ umunyamuryango w’ishyaka RNC ndasaba ko Serge Ndayizeye yagarurwa kuri radio itahuka kandi nimba koko hari amafaranga atishyuwe akayishyurwa. Amafaranga tumaze guha Nyamwasa ni menshi ntakuntu wambwira ko yabuze ayo ahemba umunyamakuru wa Radio y’ ishyaka ! Na cyane ko ariwe wakoze ibiganiro byadushishikarije kuyatanga kubwinshi! Agomba kugaruka rero akadusobanurira ibyo shebuja arimo kuko dukeneye kubimenya natwe tugatangira gutereta uko dutaha nimba igihe ari icyo.

Imana mugira nuko mukora urugamba rwo mumuyaga umuntu akaba atapfa kubageraho kuko ari ibishoboka ingirwa abanyepolitike b’iyi opozisiyo n’ aho mutugejeje mudukinisha mutadukira. Abo mumaze kwambura baramutse bihuje bakabafata byakomera. Gusa ubutabera bwa Nyagasani bwo ntaho muzabuhungira ndabibijeje.

NB: bitewe n’ amakuru ya hato na hato ku bibazo by’ umutekano w’ abanyamuryango ba RNC mugihugu cya Afurika y’Epfo, Inyenyeri News yirinze gutangaza imyirondoro y’ uyu munyamuryango wa RNC watwoherereje ubu butumwa.

Samuel Kamanzi