Ibihugu by’ abaturanyi bizihanganira agasuzuguro ka Kagame kugeza ryari?
Mukiganiro yagiranye na Ikondera infos, Ben Rutabana yibajije aho ibihugu by’ abaturanyi b’ Rwanda bizageza byihanganira agasuzuguro ka Kagame .
Nanjye nunge murya Rutabana : Kagame ushishikazwa no kumenya ibibera mubikari by’ingo z’ abandi azihanganirwa kugeza ryari? Umutungo w’igihugu asesagurira muri ruswa yo kwica inzego za leta z’ ibihugu bisuwe n’abarwanya iterabwoba rye wo azawubazwa nande? Ese uretse n’abo baturanyi, abanyarwanda tuzihanganira agasuzuguro ka Kagame kugeza ryari?
Ben Rutabana yahindutse “terrorist” ( umugizi wa nabi ) kuva igihe yavuze ko atazigera aririmba Kagame. Ubu noneho yabaye umwanzi w’ igihugu ruharwa kuva afite icyo apfana na Diane Rwigara .
Uwabaza abagihakwa kuri uyu umwami Kagame “wagaruye amavunja” mu Rwanda ibyo barimo yaba atandukiriye?
Ni byo rwose ko hari abakoma mumashyi mucyayenge , nka kwa kuguyaguya umusazi kugirango umwegere ubone uko umufata ataguteye ibuye; ariko haracyari abagishyigikiye aya mahano ye bahisemo ububwa, ubusahiranda , ubugome , ubugwari n’ ubuhemu .
Ejo ibintu bizaba byahindutse . Rutabana ntabwo yabeshye , uko byagenda kose ubutegetsi bwa FPR tuzabukuraho. Ntakintu kibabaza nko kuba warashoboraga kwitandukanya nikibi ntubikore . Munyarwanda ugishyigikiye amabi ya Kagame na FPR ye , isubireho uve mu imbwa ujye mubagabo , reka kwishinga abo ubona bakoma mumashyi kuko umenye ababikora bajijisha wakumirwa. Ganira n’umutima nama wawe uve ikuzimu uze ibumuntu turagutegereje.
Christine Muhirwa