Hari ibimenyetso bitabeshya
Iyo imvura ikubye , haba hari ibimenyetso simusiga.
Iyi photo dukesha ikinyamakuru UMUSEKE.RW , itangira iti “Abantu 16 bakurikiranyweho gutema inka z’umuturage ziba ahegreye ishyamba rya Gishwati mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga ku mpamvu zitaramenyekana. Umwe mu babonye izi nka avug ako icyenda (9) muri zo zatemwe bikomeye ku buryo zishobora gupfa.” Yanteye kwibaza byinshi .
Inkuru yose wayisanga aha :
https://umuseke.rw/nyabihu-16-bafunzwe-baregwa-gutema-bikomeye-inka-11.html
Buri mwaka iyo ukwezi kwa kane kwegereje , ibikorwa biteye ubwoba nk’ ibi biraba ariko kandi uko imyaka igenda ni nako ibi bikorwa byo kwibasira amatungo , no guhahamura bigenda biba bibi kurushaho .
Urwanda ruragana mubihe bibi cyane . Buri munsi abantu bararaswa . Barashimutwa . Inzara imereye nabi abanyarwanda . Umujinya , agahiri n ‘agahinda , kwiheba bituranye n’ umurengwe ukabije , ukina kumubyimba . Abagabo bambuwe ijambo rihabwa inkomamashyi z’ ibisahiranda bidahwema kuramya ingoma ngome icuruza ikandamiza n’ ihonyora yita ubumwe.
Imyaka 25 irashize twigishwa kwemera kuyoboka ubuhake bwa Paulo Kagame ,bamwe bati ntacyo nzemera mpemuke ndamuke abandi bati azampisha ko anyanga najye muhisha ko mbizi. Kagame ati muzayoboka mwabishaka mutabishaka kuko ntazananirwa kumara amazi yo mu ingunguru n’akayiko ,kuko ntawe uzambuza kurasa uwo ntashaka kumanywa y’ ihangu . Ati , abasirikari nzafunga , nzakora iyica rubozo nivuye inyuma habure untinyuka , uzampunga nzamukurikira muhotorere aho azaba yahungiye. Ati nzaba imana y’ abanyarwanda , mbe rwagitinywa ntegeke ubuziraherezo.
Nyamara igitoki cyahere inyuma kineka.
Ni dutabarize ighugu cyacu n’ abanyarwanda bagiye kwibasirwa n’ inkurikizi z’ isamba ry’ iyi ngoma .
Dukomeze tuzirikane ubumuntu, twitandukanye n’ ubugome n’ ubuhemu.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/democracy-freedom/hari-ibimenyetso-bitabeshya/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/2-7-585x922.jpeg?fit=585%2C922&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/2-7-585x922.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONIyo imvura ikubye , haba hari ibimenyetso simusiga. Iyi photo dukesha ikinyamakuru UMUSEKE.RW , itangira iti 'Abantu 16 bakurikiranyweho gutema inka z’umuturage ziba ahegreye ishyamba rya Gishwati mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga ku mpamvu zitaramenyekana. Umwe mu babonye izi nka avug ako icyenda (9) muri zo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS