Guverineri Gatabazi yogakizwa ngo arubaka igihugu !
Aya magambo ya gouverineri Gatabazi nsomye mukinyamakuru igihe ( https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-za-guverineri-gatabazi-ku-rubyiruko-ruhezwa-hanze-n-imiryango-ikiboshywe ) anteye agahinda .
Ati :“Mu gihe ababyeyi be banze gutaha, bo baragerageza bagasoma, bagacengera, bagashaka amakuru, bakamenya ko mu Rwanda ari heza.”
Arongera ati: “Abasigaye namwe igihugu ni icyanyu, kandi mugifiteho uburenganzira. Ntimukwiye kuba imbata z’amateka n’amacakubiri ahubwo mwumve ko mufite uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyanyu.’’
Ibi Gatabazi avuze nyuma y’ uko bamwe mubahoze muri FDLR bacyuwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo atumye nibaza byinshi.
Ese Ntabwo ari inshingano za leta y’ u Rwanda kwakira abanyagihugu bacyo ko numva Guverineri Gatabazi asa nkushaka ko dushimira u Rwanda kuba rwarakiriye abo banyarwanda nyuma yo kubakurikirana mumashyamba bakaraswa bakicwa urwagashinyaguro bakagambanirwa hitwajwe abanyabyaha babarimo basize bakoze amahano ?
Ese iyo leta yo igizwe na bangahe bari shyashya ko nayo iyobowe n’ ibiganza bijojoba amaraso ; nubwo we adaterwa isoni no kuvuga ko FPR ntawe yishe muri stade i Byumba aho akomoka !?
Ese abo banyarwanda asaba gutaha bazasoma ayahe makuru avuga u Rwanda neza , abizeza ko bazahasanga uburenganzira baramutse batashye ko bo baba aho itangazamakuru ridategekwa na leta ye rikaba ribaha amakuru yose y’amabi akorerwa muri gereza ifunguye ya Kagame ?
Aya Diane Rwigara se ? Aya Boniface Twagirimana se ? Aya Assinapol Rwigara se ? Aya Doctor Gasakure se ? Aya Rwisereka se? Ayabaraswa ngo bacitse polisi se? Ayababeshyerwa kwiyahura se ko nabo bamaze kuba benshi? Aya Maitre Mutunzi se ? Aya Maitre Toy se ? Aya Lionel Ishimwe se? Ayavuga iyicarubozo rikorerwa muri za safe houses n’abamaze kuhagwa ? Ay’ abashimutwa bakajyanwa i Kami gukandwa ubugabo? Ay’ ubwoba buhoraho butuma abantu bongorerana niyo bari iwabo se ? Aya nzaramba se ? Ay’ imirambo yimwa imiryango yayo ngo yabuze ubwishyu bw’ ibitaro se ? Ayibwiciro by’ ubudehe se ? Ay’ abacikacumu FPR iyo yishe bahagaze se ? Ay’ imitungo yabohojwe banyirayo bakicwa se ?Ay’ abafungirwa cyangwa bakangishwa ingengabitekerezo ya jenoside babeshyerwa se ? Ay’ abacuruza imibiri yabo kugirango babone uko biga maze banabona barangije bakabura akazi kuko batari bene kanaka ?
Ayabayobozi bafatiriwe inyandiko z’ urugendo ( passports ), baririmba FPR neza barushanwa kugirango babone uko bazibasubiza ngo barebe uko bacika ikiziriko bahunge se? Ayuko FPR ariwe mukoresha wemewe wenyine mugihugu se? Ay’ uko bazakorera leta bakagomba kubona ayo guha ” umuryango ” ( FPR ) buri kwezi se? Ayuko bazagomba kwihakana ababyeyi n’abavandimwe babo se ngo kuko badasenga Kagame?
Ayande ? Ayahe ?
Aya Rujugiro watashye akamburwa ibyo yubatse byose ?
Gatabazi arashaka ko abanyarwanda bava kumuntu bakajya kugiti?
Ese ntiyanibaza impamvu abari munkambi , mumashyamba , aho bimwe ibyo kurya , bakimwa umutekano , abana babo ntibige nabo bagomba kubanza kubirukana byavaho bakanagomba kubacyura kungufu urwo Rwanda avuga badashaka kurukandagiramo kandi batayobewe ko ari iwabo??
Guverineri Gatabazi arigiza nkana ! We nabamotsi bagenzi be bose !
Icyakora ayo bahembwa baba bayakoreye ! FPR nta cadeaux itanga!
Urwanda Rwiza Gatabazi acuruza ni urwabaza gusura ingagi no kureba imihanda ikubuye, bakarara muri izo hoteli zitabura amazi cyangwa ngo zibure umuriro. Ntabwo ari u Rwanda rwabarya isambaza rimwe kumunsi cyanwa urwabatogosa idodo dore ko nawe urwo yarwibagiwe! Ashobora kuba ataranigeze arumenya!
Cyangwa nk’ umenyereye gahunda y’ umugati arimo kwereka abo banyarwanda asaba gutaha ukuntu nabo babyimba bakangana nkawe baramutse baje bakamenya kubyinira ikinimba Kagame na FPR ye, no kuririmba birengagije ukuri , inzara , ubwoba n’ akababaro biriho muri urwo Rwanda atayobewe?
Mbega umugabo gito! Imana imubabarire uku kwikunda akanga igihugu cye , acuruza igisuti !
Ati : “Abasakuza bo baravuga bugacya bukira, bagasaza twe tugakorera igihugu, tukacyubaka.”
Gatabazi rwose gusakuza ntabyo yishoboreye , we arabyina akanirira, nkuko mwabyiboneye. Nuko yubatse igihugu.
Christine Muhirwa